Abo bose -aba na bariya (abemeramana n’abahakanyi)-tubahundagazaho impano za Nyagasani wawe (ku isi). Kandi impano za Nyagasani wawe ntizikumirwa (ku wo ari we wese).
Nyagasani wanyu azi neza ibiri mu mitima yanyu. Niba mukora ibyiza (mubikorera ababyeyi banyu, ariko rimwe na rimwe mugacikwa, Nyagasani wanyu azabababarira), mu by’ukuri We (Allah) ni Uhebuje mu kubabarira abamugarukira bamwicuzaho.