Ubutagatifu ni ubwa wa wundi (Allah) wajyanye umugaragu we (Muhamadi) nijoro, amuvanye ku Musigiti Mutagatifu (wa Maka) akamujyana ku Musigiti wa Al Aq’sa (Umusigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu), twahundagaje imigisha impande zawo zose; (ibyo twabikoze) kugira ngo tumwereke bimwe mu bitangaza byacu. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva buri kintu, Ubona bihebuje.
Twanaciye iteka kuri bene Isiraheli, (tubivuga) mu gitabo tugira tuti “Mu by’ukuri muzakora ubwangizi mu gihugu ubugira kabiri (ubugizi bwa nabi muzakorera ku Musigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu n’ahawukikije ndetse no kwica kwanyu abahanuzi), kandi muzarengera imbago (z’ibiziririjwe) mu buryo bukabije.ˮ