Kandi nimushaka kurongora umugore mumusimbuza undi, mukaba mwarahaye umwe muri bo umutungo utubutse (inkwano), ntimuzagire na gito mwisubiza muri wo. Ese mwakisubiza bitari mu kuri kandi ari n’icyaha kigaragara?
Kandi ntimukarongore abagore barongowe na ba so, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, ibyo byari ibikozasoni, birakaza cyane kandi bikaba inzira mbi.
Muziririjwe (kurongora) ba nyoko, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge, ba nyoko wanyu, abakobwa b’abavandimwe banyu, abishywa banyu, ba nyoko babonkeje (batababyaye), bashiki banyu mwasangiye ibere (mutavukana), ba nyokobukwe, abakobwa mwareze bavuka ku bagore banyu mwaryamanye; ariko iyo mutaryamanye (na ba nyina, mukaba mwaratandukanye) nta cyaha kuri mwe (kurongora abo bakobwa). (Munaziririjwe kandi kurongora) abakazana banyu (bashakanye) n’abana banyu mwibyariye, munaziririjwe gushaka abavandimwe babiri mu gihe kimwe, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.