N’iyo tuza kubategeka tuti “Mwiyice cyangwa musohoke mu nzu zanyu (mwimuke burundu)”, nta byo bari gukora usibye bake muri bo; nyamara iyo baza gukora ibyo bashishikarizwa, byari kuba byiza kuri bo bikanarushaho kubakomeza (mu nzira ya Allah).
Kandi abumvira Allah n’Intumwa (Muhamadi), abo bazaba bari kumwe (mu ijuru) n’abo Allah yahundagajeho inema ze; (barimo) abahanuzi, abemeye by’ukuri, abaguye ku rugamba baharanira inzira ya Allah ndetse n’intungane. Abo ni bo nshuti nziza!
Mu by’ukuri, muri mwe hari utinda kujya ku rugamba, maze mwagerwaho n’akaga (gutsindwa), akavuga ati “Rwose Allah yampundagajeho inema (yandinze) kuba ntari kumwe na bo.”
Ariko iyo mugezweho n’ingabire ziturutse kwa Allah (intsinzi), rwose avuga -nk’aho nta rukundo ruri hagati yanyu na we- ati “Iyo nza kuba hamwe na bo nari kubona ubutunzi buhambaye (iminyago)!”
Bityo ba bandi bemeye guhara ubuzima bw’isi bakabugurana imperuka (abemera) nibarwane mu nzira ya Allah, kandi urwana mu nzira ya Allah akicwa cyangwa agatsinda, tuzamuhemba ibihembo bihambaye.