Mu by’ukuri ba bandi bihemukiye, abamalayika babakuramo roho zabo bababwira bati “Mwari mu biki?” Bakabasubiza bati “Twari abanyantege nke tunatotezwa ku isi.” Hanyuma (abamalayika) bakababwira bati “Ese isi ya Allah ntiyari ngari ngo mwimukire ahandi?” Abo, ubuturo bwabo ni mu muriro wa Jahanamu kandi ni ryo herezo ribi,
N’uzimuka kubera idini rya Allah, aho yimukiye azahasanga umudendezo mwinshi n’ubukungu. Ndetse n’uzasohoka mu nzu ye yimutse kubera Allah n’Intumwa ye, hanyuma urupfu rukamugeraho (mbere y’uko agera ku cyo yari agamije), uwo igihembo cye azagisanga kwa Allah. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha bihebuje, Nyirimpuhwe.
Kandi nimujya mu rugendo, nta kosa kuri mwe kugabanya iswala (umubare wa raka z’iswala) igihe mutinya ko abahakanyi babatera. Mu by’ukuri, abahakanyi ni abanzi banyu bagaragara.