Baranavuga bati “Turumvira”, ariko mwatandukana, agatsiko muri bo kakarara gacura umugambi uhabanye n’ibyo uvuga. Nyamara Allah yandika ibyo (ako gatsiko) kararamo. Bityo, birengagize uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi.
Maze ujye urwana mu nzira ya Allah -ntawe ubazwa (ibikorwa bye) uretse wowe ubwawe- ndetse ujye ushishikariza abemera (gufatanya na we urugamba) kugira ngo Allah ahagarike ubugome bw’abahakanyi. Kandi Allah ni we Munyembaraga zihebuje, akaba na Nyiribihano bikaze.
N’igihe muramukijwe mu ndamutso (nziza), mujye mwikiriza mu ndamutso iyiruta cyangwa musubize imeze nka yo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubarura bihebuje buri kintu.