Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse We. Rwose azabakoranyiriza hamwe ku munsi w’imperuka udashidikanywaho. None se ni nde wavuga ukuri kurusha Allah?
Ni kuki mucikamo ibice bibiri ku (byerekeye) indyarya kandi Allah yarazirekeye (mu buhakanyi) kubera ibyo zakoze? Ese murashaka kuyobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora).