Abibone bazabwira abafatwaga nk’abanyantege nke bati “Ese koko ni twe twababujije kuyoboka, nyuma y’uko (umuyoboro) ubagezeho? Ahubwo mwari inkozi z’ibibi.”
Ntabwo ari imitungo yanyu cyangwa urubyaro rwanyu bizabegereza hafi yacu, ariko ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ni bo bazagororerwa ibihembo byikubye kubera ibyo bakoraga. Kandi bazaba mu magorofa yo hejuru (mu ijuru) batekanye.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashatse mu bagaragu be, akanayatubya (ku wo ashatse)”, ndetse nta n’icyo mwatanga (mu byiza) ngo abure kukibashumbusha. Kandi ni We uhebuje mu batanga amafunguro.