Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu birere no mu isi?” Vuga uti “Ni Allah! Kandi mu by’ukuri, yaba twe cyangwa mwe (abahakanyi) hari abari mu nzira y’ukuri cyangwa mu buyobe bugaragara.”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimunyereke ibigirwamana mwamubangikanyije na byo.” Nta na kimwe! Ahubwo We ni Allah (wenyine), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kandi abahakanye baravuze bati “Ntidushobora kwemera iyi Qur’an ndetse n’ibyayibanjirije (ibitabo). Ariko iyo uza kubona ababangikanyamana bahagaritswe imbere ya Nyagasani wabo baterana amagambo; abanyantege nke babwira abibone bati “Iyo bitaza kuba mwe, rwose twari kuba turi abemeramana.”