Mu by’ukuri aho abantu ba Saba-i (Sheba) bari batuye hari ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu) kuri bo; (ari cyo) imirima ibiri yari iburyo (bw’ikibaya) n’ibumoso bwacyo. (Turababwira tuti) “Nimurye mu mafunguro ya Nyagasani wanyu ndetse munamushimire.” (Mufite) igihugu cyiza kandi na Nyagasani (wanyu) ni Nyirimbabazi!
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare ibyo mwise imana mu cyimbo cya Allah (mukeka ko hari icyo byabamarira), ntibitunze n’igifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi haba mu birere no mu isi. Kandi nta bufatanye byagiranye (na Allah, mu iremwa ry’ibiri mu isi no mu birere), ndetse nta n’umushyigikira afite muri byo.”