Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

numero y'urupapuro:close

external-link copy
15 : 34

لَقَدۡ كَانَ لِسَبَإٖ فِي مَسۡكَنِهِمۡ ءَايَةٞۖ جَنَّتَانِ عَن يَمِينٖ وَشِمَالٖۖ كُلُواْ مِن رِّزۡقِ رَبِّكُمۡ وَٱشۡكُرُواْ لَهُۥۚ بَلۡدَةٞ طَيِّبَةٞ وَرَبٌّ غَفُورٞ

Mu by’ukuri aho abantu ba Saba-i (Sheba) bari batuye hari ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu) kuri bo; (ari cyo) imirima ibiri yari iburyo (bw’ikibaya) n’ibumoso bwacyo. (Turababwira tuti) “Nimurye mu mafunguro ya Nyagasani wanyu ndetse munamushimire.” (Mufite) igihugu cyiza kandi na Nyagasani (wanyu) ni Nyirimbabazi! info
التفاسير:

external-link copy
16 : 34

فَأَعۡرَضُواْ فَأَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ سَيۡلَ ٱلۡعَرِمِ وَبَدَّلۡنَٰهُم بِجَنَّتَيۡهِمۡ جَنَّتَيۡنِ ذَوَاتَيۡ أُكُلٍ خَمۡطٖ وَأَثۡلٖ وَشَيۡءٖ مِّن سِدۡرٖ قَلِيلٖ

Nuko barirengagiza maze tuboherereza umwuzure usenya urugomero (unangiza imirima), hanyuma tubahinduriramo imirima ibiri y’imbuto zibishye kandi zirura, n’ibiti bitera ndetse na bimwe mu biti by’iminyinya . info
التفاسير:

external-link copy
17 : 34

ذَٰلِكَ جَزَيۡنَٰهُم بِمَا كَفَرُواْۖ وَهَلۡ نُجَٰزِيٓ إِلَّا ٱلۡكَفُورَ

Uko (kubahindurira tubaha imirima mibi), twabikoze (nk’igihano) kubera ubuhakanyi bwabo. Ese hari abandi duhanisha (igihano gikaze) usibye abahakanyi? info
التفاسير:

external-link copy
18 : 34

وَجَعَلۡنَا بَيۡنَهُمۡ وَبَيۡنَ ٱلۡقُرَى ٱلَّتِي بَٰرَكۡنَا فِيهَا قُرٗى ظَٰهِرَةٗ وَقَدَّرۡنَا فِيهَا ٱلسَّيۡرَۖ سِيرُواْ فِيهَا لَيَالِيَ وَأَيَّامًا ءَامِنِينَ

Twanashyize imidugudu (iri ahirengeye) hagati yabo (abantu ba Sabai) n’imidugudu twahaye imigisha, tunoroshya ingendo hagati yayo (tugira tuti) “Ngaho nimuyigendemo amajoro n’amanywa mutekanye.” info
التفاسير:

external-link copy
19 : 34

فَقَالُواْ رَبَّنَا بَٰعِدۡ بَيۡنَ أَسۡفَارِنَا وَظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَحَادِيثَ وَمَزَّقۡنَٰهُمۡ كُلَّ مُمَزَّقٍۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّكُلِّ صَبَّارٖ شَكُورٖ

(Ariko iyo ngabire barayirambiwe) maze baravuga bati “Nyagasani wacu! Ingendo zacu zigire ndende (hagati muri iyo midugudu)”, nuko ubwabo barihemukira tubagira iciro ry’imigani, turanabarimbura burundu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, ushimira cyane. info
التفاسير:

external-link copy
20 : 34

وَلَقَدۡ صَدَّقَ عَلَيۡهِمۡ إِبۡلِيسُ ظَنَّهُۥ فَٱتَّبَعُوهُ إِلَّا فَرِيقٗا مِّنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Rwose Ibilisi (Shitani) yabasohorejeho umugambi wayo (wo kubayobya), nuko barayikurikira usibye itsinda mu bemeramana (ryashikamye ku kumvira Allah). info
التفاسير:

external-link copy
21 : 34

وَمَا كَانَ لَهُۥ عَلَيۡهِم مِّن سُلۡطَٰنٍ إِلَّا لِنَعۡلَمَ مَن يُؤۡمِنُ بِٱلۡأٓخِرَةِ مِمَّنۡ هُوَ مِنۡهَا فِي شَكّٖۗ وَرَبُّكَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٍ حَفِيظٞ

Kandi ntabwo (Ibilisi) yari ibafiteho ubushobozi (bwo kubayobya) usibye ko (twabikoze) dushaka kugaragaza uwemera imperuka n’uyishidikanyaho. Kandi Nyagasani wawe ni Umurinzi wa byose. info
التفاسير:

external-link copy
22 : 34

قُلِ ٱدۡعُواْ ٱلَّذِينَ زَعَمۡتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ لَا يَمۡلِكُونَ مِثۡقَالَ ذَرَّةٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا لَهُمۡ فِيهِمَا مِن شِرۡكٖ وَمَا لَهُۥ مِنۡهُم مِّن ظَهِيرٖ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare ibyo mwise imana mu cyimbo cya Allah (mukeka ko hari icyo byabamarira), ntibitunze n’igifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi haba mu birere no mu isi. Kandi nta bufatanye byagiranye (na Allah, mu iremwa ry’ibiri mu isi no mu birere), ndetse nta n’umushyigikira afite muri byo.” info
التفاسير: