Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We nyir’ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi akaba na nyir’ibisingizo byuzuye mu buzima bwa nyuma (imperuka); ndetse ni We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose.
Ba bandi bahakanye baravuze bati “Imperuka ntizatugeraho!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, Umumenyi w’ibitagaragara, ko rwose izabageraho (nta kabuza); nta kimwisoba mu birere cyangwa mu isi kabone n’iyo cyaba kingana n’impeke y’ururo cyangwa kiri mu nsi yacyo ndetse n’ikinini kuri cyo, usibye ko (byose) biri mu gitabo gisobanutse”,
Na ba bandi bahawe ubumenyi bw’ibyo wahishuriwe (wowe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe, babona ko ari ukuri kandi ko biyobora biganisha mu nzira y’Umunyacyubahiro bihebuje, Usingizwa cyane.