Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

Page Number:close

external-link copy
32 : 34

قَالَ ٱلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُواْ لِلَّذِينَ ٱسۡتُضۡعِفُوٓاْ أَنَحۡنُ صَدَدۡنَٰكُمۡ عَنِ ٱلۡهُدَىٰ بَعۡدَ إِذۡ جَآءَكُمۖ بَلۡ كُنتُم مُّجۡرِمِينَ

Abibone bazabwira abafatwaga nk’abanyantege nke bati “Ese koko ni twe twababujije kuyoboka, nyuma y’uko (umuyoboro) ubagezeho? Ahubwo mwari inkozi z’ibibi.” info
التفاسير:

external-link copy
33 : 34

وَقَالَ ٱلَّذِينَ ٱسۡتُضۡعِفُواْ لِلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُواْ بَلۡ مَكۡرُ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ إِذۡ تَأۡمُرُونَنَآ أَن نَّكۡفُرَ بِٱللَّهِ وَنَجۡعَلَ لَهُۥٓ أَندَادٗاۚ وَأَسَرُّواْ ٱلنَّدَامَةَ لَمَّا رَأَوُاْ ٱلۡعَذَابَۚ وَجَعَلۡنَا ٱلۡأَغۡلَٰلَ فِيٓ أَعۡنَاقِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۖ هَلۡ يُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Nuko abagizwe abanyantege nke babwire abibone bati “Ahubwo ni umugambi mwacuze ijoro n’amanywa, ubwo mwadutegekaga guhakana Allah no kumubangikanya n’ibigirwamana.” Maze ubwo bazabona ibihano (buri tsinda) rizahisha umubabaro waryo, hanyuma dushyire iminyururu mu majosi y’abahakanye. Ese hari ibindi bazahemberwa bitari ibyo bakoraga? info
التفاسير:

external-link copy
34 : 34

وَمَآ أَرۡسَلۡنَا فِي قَرۡيَةٖ مِّن نَّذِيرٍ إِلَّا قَالَ مُتۡرَفُوهَآ إِنَّا بِمَآ أُرۡسِلۡتُم بِهِۦ كَٰفِرُونَ

Kandi ntabwo twohereza umuburizi mu mudugudu uwo ari wo wose ngo abakungu bawo babure kuvuga bati “Mu by’ukuri ntitwemera ibyo mwahishuriwe.” info
التفاسير:

external-link copy
35 : 34

وَقَالُواْ نَحۡنُ أَكۡثَرُ أَمۡوَٰلٗا وَأَوۡلَٰدٗا وَمَا نَحۡنُ بِمُعَذَّبِينَ

Baranavuga bati “Twe dufite imitungo myinshi ndetse n’urubyaro, kandi nta n’ubwo tuzahanwa.” info
التفاسير:

external-link copy
36 : 34

قُلۡ إِنَّ رَبِّي يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashaka akanayatubya (ku wo ashaka); ariko abenshi mu bantu ntibabizi.” info
التفاسير:

external-link copy
37 : 34

وَمَآ أَمۡوَٰلُكُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُكُم بِٱلَّتِي تُقَرِّبُكُمۡ عِندَنَا زُلۡفَىٰٓ إِلَّا مَنۡ ءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَأُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ جَزَآءُ ٱلضِّعۡفِ بِمَا عَمِلُواْ وَهُمۡ فِي ٱلۡغُرُفَٰتِ ءَامِنُونَ

Ntabwo ari imitungo yanyu cyangwa urubyaro rwanyu bizabegereza hafi yacu, ariko ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ni bo bazagororerwa ibihembo byikubye kubera ibyo bakoraga. Kandi bazaba mu magorofa yo hejuru (mu ijuru) batekanye. info
التفاسير:

external-link copy
38 : 34

وَٱلَّذِينَ يَسۡعَوۡنَ فِيٓ ءَايَٰتِنَا مُعَٰجِزِينَ أُوْلَٰٓئِكَ فِي ٱلۡعَذَابِ مُحۡضَرُونَ

Naho ba bandi baharaniye kuburizamo amagambo yacu, (bibwira ko) bazadutsinda; abo bazajyanwa mu bihano (by’umuriro) ku gahato. info
التفاسير:

external-link copy
39 : 34

قُلۡ إِنَّ رَبِّي يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦ وَيَقۡدِرُ لَهُۥۚ وَمَآ أَنفَقۡتُم مِّن شَيۡءٖ فَهُوَ يُخۡلِفُهُۥۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلرَّٰزِقِينَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashatse mu bagaragu be, akanayatubya (ku wo ashatse)”, ndetse nta n’icyo mwatanga (mu byiza) ngo abure kukibashumbusha. Kandi ni We uhebuje mu batanga amafunguro. info
التفاسير: