Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Gungiyar Musulman Ruwanda

Lambar shafi:close

external-link copy
62 : 2

إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَٱلَّذِينَ هَادُواْ وَٱلنَّصَٰرَىٰ وَٱلصَّٰبِـِٔينَ مَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَلَهُمۡ أَجۡرُهُمۡ عِندَ رَبِّهِمۡ وَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ

Mu by’ukuri ba bandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abanaswara (abemeye ubutumwa bwa Isa (Yesu) ku gihe cye) [1] n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allah by’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, abo bazagororerwa ibihembo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira. info

[1] Iyi nyito Abanaswara, ubusanzwe ni ijambo ry’icyarabu A-Naswara rikomoka ku izina ry’Umujyi A-Naaswirat ari wo Nazareti umwe mu mijyi igize igihugu cya Palesitina, ukaba ari na wo mujyi Yesu yakomokagamo. Bishatse gusobanura ko Abanaswara ari abakurikiye uwavukiye i Nazareti. Iyi nyito hamwe n’Abahawe igitabo (Ahlul Kitab) ni zo nyito zikoreshwa muri Qur’an no mu nyigisho z’Intumwa y’Imana (Hadithi), ndetse no mu bitabo bya Kisilamu byo hambere, zigamije kuvuga Abakurikiye ubutumwa bw’Intumwa y’Imana Yesu (Issa) Imana imuhundagazeho amahoro. Niyo mpamvu n’ahandi hose hari buvugwe abakurikiye Yesu bari buvugwe mu mirongo ya Qur’an turi bukoreshe inyito Abanaswara.

التفاسير:

external-link copy
63 : 2

وَإِذۡ أَخَذۡنَا مِيثَٰقَكُمۡ وَرَفَعۡنَا فَوۡقَكُمُ ٱلطُّورَ خُذُواْ مَآ ءَاتَيۡنَٰكُم بِقُوَّةٖ وَٱذۡكُرُواْ مَا فِيهِ لَعَلَّكُمۡ تَتَّقُونَ

Munibuke (yemwe bene Isiraheli) ubwo twakiraga isezerano ryanyu (ryo kubahiriza amategeko ya Tawurati), tukanazamura umusozi hejuru yanyu (tugiye kuwububikaho), (turababwira tuti) “Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (Tawurati) mubikomeze, kandi muzirikane ibirimo kugira ngo mugandukire Imana.” info
التفاسير:

external-link copy
64 : 2

ثُمَّ تَوَلَّيۡتُم مِّنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَۖ فَلَوۡلَا فَضۡلُ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ وَرَحۡمَتُهُۥ لَكُنتُم مِّنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ

Nyuma murongera mubitera umugongo. Iyo bitaza kuba ineza n’impuhwe bya Allah kuri mwe, mwari kuba mu banyagihombo. info
التفاسير:

external-link copy
65 : 2

وَلَقَدۡ عَلِمۡتُمُ ٱلَّذِينَ ٱعۡتَدَوۡاْ مِنكُمۡ فِي ٱلسَّبۡتِ فَقُلۡنَا لَهُمۡ كُونُواْ قِرَدَةً خَٰسِـِٔينَ

Kandi mu by’ukuri mwamenye bamwe muri mwe barengereye isabato[1], nuko turababwira tuti “Nimube inkende musuzuguritse.” info

[1] Abayisiraheli bategetswe kutagira icyo bakora ku isabato uretse gusenga Imana byonyine. Nyuma bamwe muri bo babirenzeho bakoresheje amayeri bakaraza imitego yo kuroba amafi mu nyanja kuwa gatanu bakayitegura ku cyumweru, abandi bakabikora ku mugaragaro.

التفاسير:

external-link copy
66 : 2

فَجَعَلۡنَٰهَا نَكَٰلٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهَا وَمَا خَلۡفَهَا وَمَوۡعِظَةٗ لِّلۡمُتَّقِينَ

Nuko (icyo gihano) tukigira isomo ku bariho icyo gihe no ku bazabaho nyuma yabo, binaba inyigisho ku batinya (Allah). info
التفاسير:

external-link copy
67 : 2

وَإِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِۦٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَأۡمُرُكُمۡ أَن تَذۡبَحُواْ بَقَرَةٗۖ قَالُوٓاْ أَتَتَّخِذُنَا هُزُوٗاۖ قَالَ أَعُوذُ بِٱللَّهِ أَنۡ أَكُونَ مِنَ ٱلۡجَٰهِلِينَ

Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Mu by’ukuri, Allah abategetse kubaga inka.” Baravuga bati “Ese uradukinisha?” (Mussa) aravuga ati “Nikinze kuri Allah ngo andinde kuba mu njiji.” info
التفاسير:

external-link copy
68 : 2

قَالُواْ ٱدۡعُ لَنَا رَبَّكَ يُبَيِّن لَّنَا مَا هِيَۚ قَالَ إِنَّهُۥ يَقُولُ إِنَّهَا بَقَرَةٞ لَّا فَارِضٞ وَلَا بِكۡرٌ عَوَانُۢ بَيۡنَ ذَٰلِكَۖ فَٱفۡعَلُواْ مَا تُؤۡمَرُونَ

Baravuga bati “Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire imiterere y’iyo nka.” Aravuga ati “Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itari ijigija ntibe n’umutavu; ahubwo ibe iri hagati y’izo zombi. Ngaho nimukore ibyo mutegetswe.” info
التفاسير:

external-link copy
69 : 2

قَالُواْ ٱدۡعُ لَنَا رَبَّكَ يُبَيِّن لَّنَا مَا لَوۡنُهَاۚ قَالَ إِنَّهُۥ يَقُولُ إِنَّهَا بَقَرَةٞ صَفۡرَآءُ فَاقِعٞ لَّوۡنُهَا تَسُرُّ ٱلنَّٰظِرِينَ

Baravuga bati “Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire ibara ryayo.” Aravuga ati “Mu by’ ukuri, avuze ko ari inka y’igaju, y’ibara rikeye cyane, ishimisha abayireba.” info
التفاسير: