Fassarar Ma'anonin Alqura'ni - Fassarar Kiniyaruwandiya - Gungiyar Musulman Ruwanda

Lambar shafi:close

external-link copy
187 : 2

أُحِلَّ لَكُمۡ لَيۡلَةَ ٱلصِّيَامِ ٱلرَّفَثُ إِلَىٰ نِسَآئِكُمۡۚ هُنَّ لِبَاسٞ لَّكُمۡ وَأَنتُمۡ لِبَاسٞ لَّهُنَّۗ عَلِمَ ٱللَّهُ أَنَّكُمۡ كُنتُمۡ تَخۡتَانُونَ أَنفُسَكُمۡ فَتَابَ عَلَيۡكُمۡ وَعَفَا عَنكُمۡۖ فَٱلۡـَٰٔنَ بَٰشِرُوهُنَّ وَٱبۡتَغُواْ مَا كَتَبَ ٱللَّهُ لَكُمۡۚ وَكُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ حَتَّىٰ يَتَبَيَّنَ لَكُمُ ٱلۡخَيۡطُ ٱلۡأَبۡيَضُ مِنَ ٱلۡخَيۡطِ ٱلۡأَسۡوَدِ مِنَ ٱلۡفَجۡرِۖ ثُمَّ أَتِمُّواْ ٱلصِّيَامَ إِلَى ٱلَّيۡلِۚ وَلَا تُبَٰشِرُوهُنَّ وَأَنتُمۡ عَٰكِفُونَ فِي ٱلۡمَسَٰجِدِۗ تِلۡكَ حُدُودُ ٱللَّهِ فَلَا تَقۡرَبُوهَاۗ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ ءَايَٰتِهِۦ لِلنَّاسِ لَعَلَّهُمۡ يَتَّقُونَ

Muziruriwe kugirana imibonano mpuzabitsina n’abagore banyu mu ijoro ry’igisibo; bo ni umwambaro wanyu namwe mukaba umwambaro wabo. Allah yari azi neza ko mwajyaga mwihemukira (murenga ku itegeko mukabonana na bo mwiyibye), nuko yakira ukwicuza kwanyu (aranaborohereza). Ngaho ubu nimujye mubonana na bo munashake ibyo Allah yabageneye (urubyaro). Kandi mujye murya munanywe kugeza igihe mubasha gutandukanya umucyo w’amanywa n’umwijima w’ijoro igihe umuseke utambitse. Maze mwuzuze igisibo kugeza izuba rirenze. Ntimukabonane na bo mu gihe muri mu mwiherero wo kwiyegereza Imana (Itikafu) mu misigiti. Izo ni imbago za Allah ntimuzazegere. Uko ni ko Allah asobanuririra abantu amagambo ye kugira ngo bamugandukire. info
التفاسير:

external-link copy
188 : 2

وَلَا تَأۡكُلُوٓاْ أَمۡوَٰلَكُم بَيۡنَكُم بِٱلۡبَٰطِلِ وَتُدۡلُواْ بِهَآ إِلَى ٱلۡحُكَّامِ لِتَأۡكُلُواْ فَرِيقٗا مِّنۡ أَمۡوَٰلِ ٱلنَّاسِ بِٱلۡإِثۡمِ وَأَنتُمۡ تَعۡلَمُونَ

Kandi ntimukarye imitungo ya bagenzi banyu mu buryo butemewe (nka ruswa, urusimbi, amahugu...), munayitangaho ruswa mu bacamanza kugira ngo (mubone uko) murya imwe mu mitungo y’abantu mu mahugu kandi mubizi (ko ari ikizira). info
التفاسير:

external-link copy
189 : 2

۞ يَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلۡأَهِلَّةِۖ قُلۡ هِيَ مَوَٰقِيتُ لِلنَّاسِ وَٱلۡحَجِّۗ وَلَيۡسَ ٱلۡبِرُّ بِأَن تَأۡتُواْ ٱلۡبُيُوتَ مِن ظُهُورِهَا وَلَٰكِنَّ ٱلۡبِرَّ مَنِ ٱتَّقَىٰۗ وَأۡتُواْ ٱلۡبُيُوتَ مِنۡ أَبۡوَٰبِهَاۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ

Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye imboneko z’ukwezi? Vuga uti “Ni ingengabihe ifasha abantu (kumenya gahunda z’ibikorwa) n’ibihe by’umutambagiro mutagatifu.” Kandi si byiza kwinjira mu mazu munyuze mu byanzu.[1] Ariko ukora ibyiza ni utinya Allah. Ahubwo mujye mwinjira mu mazu munyuze mu miryango yayo, munatinye Allah kugira ngo mukiranuke. info

[1] Mbere ya Isilamu, abakoraga umutambagiro iyo babaga bamaze kwambara imyenda yabugenewe (Ihiramu), ntabwo bashoboraga kongera kwinjira mu mazu mbere yo gusoza igikorwa cy’umutambagiro. Iyo byabaga ngombwa ko bayinjiramo, bahitagamo kunyura mu zindi nzira batanyuze mu muryango.

التفاسير:

external-link copy
190 : 2

وَقَٰتِلُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ ٱلَّذِينَ يُقَٰتِلُونَكُمۡ وَلَا تَعۡتَدُوٓاْۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُعۡتَدِينَ

Kandi murwane mu nzira ya Allah murwanya ba bandi babarwanya, ariko ntimuzarengere (ngo murwanye abatabarwanya). Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarengera. info
التفاسير: