[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
[1] Guhora muri Isilamu (Qiswaasw) bisobanura guhanisha umuntu igihano gisa kandi kinahwanye n’ubugome yakoreye undi, hakurikijwe amategeko ya Isilamu, kandi bikanyura mu nzira y’ubutabera.
[2] Uyu murongo uragaragaza ko hari ubwo hagati mu bantu habaho icyaha cyo kwica ubusanzwe igihano cyacyo ari uko uwishe nawe yicwa mu buryo yishemo, ariko hari ubwo habaho gutanga imbabazi ku wishe, icyo gihe rero iyo uhagarariye uwishwe ababariye uwishe ntiyihorere ahubwo akaka impozamarira, azazikurikirane ku neza, n’usabwa kuzishyura azitange mu buryo bwiza. Ikindi uyu murongo uratugaragariza ko Allah yise uwishe umuvandimwe w’uwishwe mu kwemera, bigaragaza ko icyaha gikuru icyo ari cyo cyose kitari ibangikanyamana muri Isilamu, kitagira uwagikoze umuhakanyi.
[1] Uyu murongo utegeka ugiye gupfa gutanga irage ku babyeyi, wahishuwe mbere y’indi mirongo yo muri Qur’ani igena ibijyanye n’izungura. Nyuma y’aho imirongo y’izungura ihishuriwe yasimbuye itegeko ry’irage ku babyeyi n’abandi bagenerwa umugabane mu izungura, ariko irage risigaraho ku bafitanye isano n’uwatanze irage batagenewe umugabane mu izungura.