(Nk’uko twohereje Intumwa mbere yawe) ni na ko twakohereje (yewe Muhamadi) ku muryango (Umat) wabanjirijwe n’indi miryango, kugira ngo ubasomere ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kuko bo bahakana Nyirimpuhwe. Vuga uti “Ni We Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ni We niringiye kandi ni na We nicuzaho.”
N’iyo haza kubaho Qur’an igendesha imisozi, cyangwa isatagura isi, cyangwa ivugisha abapfuye (yari kuba ari iyi Qur’an wahishuriwe, kandi ntabwo bari kuyemera). Ariko Allah ni We Mugenga wa byose (ibitangaza ndetse n’ibindi). Ese ba bandi bemeye ntibazi ko iyo Allah aza kubishaka yari kuyobora abantu bose (nta gitangaza kibayeho)? Kandi ibyago ntibizareka kugera ku bahakanyi cyangwa (bikagera hafi y’ingo zabo) kubera ibyo bakora, kugeza isezerano rya Allah risohoye. Mu by’ukuri Allah ntajya yica isezerano rye.