Ni We (Allah) ukwiye ijambo ry’ukuri (ry’uko nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri usibye We). Naho ba bandi basenga ibitari We, ntacyo bibasubiza na kimwe, mbese ni nk’umuntu urambura amaboko ye ayerekeza ku mazi (ari kure ye) kugira ngo amugere mu kanwa, nyamara adashobora kumugeraho. Kandi ubusabe bw’abahakanyi nta kindi buri cyo usibye kuba ari ubuyobe.
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde Nyagasani w’ibirere n’isi?” Vuga uti “Ni Allah.” Vuga uti “None se kuki mwishyiriraho abarinzi batari We, batagira icyiza bimarira cyangwa ngo bagire ikibi bikiza?” Vuga uti “Ese utabona ahwanye n’ubona? Cyangwa se umwijima n’urumuri ni bimwe? Cyangwa (abantu) babangikanya Allah n’ibigirwamana (bibwira ko) byaremye nk’uko (Allah) yaremye, ku buryo ibyo (bigirwamana byaremye n’ibyo Allah yaremye) bibatera urujijo kubera ko bisa?” Vuga uti “Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.”
Yamanuye amazi mu kirere, maze ibibaya bitemba amazi hakurikijwe ingano yabyo. Imivu y’amazi igatembana urufuro hejuru yayo. Ndetse no mu byo bashongesha mu muriro babishakamo imitako cyangwa ibindi bikoresho, hari ibisigara bidafite akamaro. Uko ni ko Allah atanga urugero rugaragaza ukuri n’ikinyoma. Nuko ibidafite akamaro bikaba imfabusa, naho ibifitiye abantu akamaro bikaguma ku isi. Uko ni ko Allah atanga ingero.