Ese wa wundi usobanukiwe ko ibyo wahishuriwe (yewe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe ari ukuri, ameze nka wa wundi w’impumyi (utabona ukuri)? Mu by’ukuri abanyabwenge ni bo bibuka;
Na ba bandi bunga ibyo Allah yategetse ko byungwa (kugirira neza abo bafitanye isano), bakanatinya Nyagasani wabo ndetse bakanatinya kuzagira ibarura ribi (birinda gukora ibyo Allah yaziririje).
Na ba bandi bihangana bashaka kwishimirwa na Nyagasani wabo, bagahozaho iswala, bakanatanga mu byo twabahaye, haba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro; kandi ikibi bakagikuzaho icyiza. Abo ni bo bazagira iherezo ryiza.
Allah atuburira amafunguro uwo ashaka, akanayatubya (ku wo ashaka). Kandi (abahakanyi) bashimishwa n’ubuzima bwo ku isi, nyamara ubuzima bwo ku isi nta cyo buri cyo ubugereranyije n’ubw’imperuka uretse kuba ari umunezero w’akanya gato.
Kandi ba bandi bahakanye baravuga bati “Kuki (Muhamadi) atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Vuga uti “Mu by’ukuri Allah arekera mu buyobe uwo ashaka, akanayobora iwe uwicujije.”