Kandi abahakanyi baravuga bati “Kubera iki (Muhamadi) atamanuriwe ikimenyetso (gifatika) giturutse kwa Nyagasani we (kimeze nk’inkoni ya Musa cyangwa nk’ingamiya ya Swaleh)?” Mu by’ukuri (ibyo ntibiri mu bushobozi bwawe kuko) wowe uri umuburizi, kandi buri bantu bagira umuyobozi (Intumwa).
(Buri muntu) afite abamalayika basimburana imbere n’inyuma he; bamurinda ku bw’itegeko rya Allah. Mu by’ukuri Allah ntahindura ibiri mu bantu keretse bahinduye ibibarimo. Ariko iyo Allah ashaka ko ikibi kiba ku bantu ntawe ugikumira, nta n’ubwo bagira undi murinzi utari We.