Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu bigirwamana byanyu hari icyarema ibiremwa bitari biriho kikazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Vuga uti “Allah ni We waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa).” Ese ni gute mwateshuka ku kuri?
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu bigirwamana byanyu hari icyayobora (abantu) mu nzira y’ukuri?” Vuga uti “Allah ni We uyobora (abantu) mu nzira y’ukuri. Ese ukwiye gukurikirwa ni uyobora mu nzira y’ukuri, cyangwa ni utayobora atabanje kuyoborwa? None se ubwo ibyanyu bimeze bite? Ni gute mubona ibintu?”
Kandi abenshi muri bo nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya. Rwose gukekeranya nta cyo byamara imbere y’ukuri. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakora.
Ntibishoboka ko iyi Qur’an yahimbwa n’undi wese, uretse ko yaturutse kwa Allah. Ahubwo ishimangira ibitabo byayibanjirije ikanatanga ibisobanuro birambuye ku bitabo (bya Tawurati, Ivanjili n’ibindi). Nta gushidikanya kuyirangwamo, yaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.