(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubusabe bwanyu mwembi (Musa na Haruna) bwakiriwe. Bityo, nimushikame ku nzira igororotse kandi ntimuzigere mukurikira na rimwe inzira y’abadafite ubumenyi.”
Nuko bene Isiraheli tubambutsa inyanja, maze Farawo n’ingabo ze barabakurikira kubera urwango n’ubugizi bwa nabi, kugeza ubwo (Farawo) arohamye, maze aravuga ati “Nemeye ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse iyo bene Isiraheli bemeye, kandi njye ndi umwe mu Bayisilamu.”
Kandi (yewe Muhamadi) niba ushidikanya ku byo twaguhishuriye, ngaho baza abasomye ibitabo (Tawurati na Injili) mbere yawe. Mu by’ukuri wagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Bityo ntukabe mu bashidikanya.