Ariko nta wemeye Musa, uretse (bamwe) mu bakomoka mu bantu be, kubera gutinya Farawo n’abambari be ko babagirira nabi. Kandi mu by’ukuri Farawo yishyiraga hejuru ku isi ndetse akaba no mu barengera bagakabya.
Maze baravuga bati “Allah wenyine ni we twiringiye. Nyagasani wacu! Ntushoboze inkozi z’ibibi kudutsinda bitatubera ibigeragezo (tukadohoka ku kwemera kwacu).”