Ese ni igitangaza ku bantu kuba twarahishuriye umwe muri bo (Intumwa Muhamadi, tumubwira tuti) “Burira abantu (kuza kw’ibihano by’umuriro), unahe inkuru nziza ba bandi bemeye ko bazaba bari kwa Nyagasani wabo babikwiriye?” Nyamara abahakanyi baravuze bati “Mu by’ukuri uyu ni umurozi ugaragara.”
Iwe ni ho muzagaruka mwese. Isezerano rya Allah ni ukuri. Ni We waremye ibiremwa (bitari biriho) akazanabigarura (nyuma yo gupfa), kugira ngo azagororere akoresheje ubutabera ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Naho ba bandi bahakanye, bazahabwa ibinyobwa byatuye n’ibihano bibabaza, kubera ibyo bahakanaga.