ශුද්ධවූ අල් කුර්ආන් අර්ථ කථනය - කිනියර්වන්ද පරිවර්තනය - රුවන්ඩා මුස්ලිම් සංගමය

Az-zumar

external-link copy
1 : 39

تَنزِيلُ ٱلۡكِتَٰبِ مِنَ ٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَكِيمِ

Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye. info
التفاسير:

external-link copy
2 : 39

إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ

Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 39

أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُۚ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ

Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane. info
التفاسير:

external-link copy
4 : 39

لَّوۡ أَرَادَ ٱللَّهُ أَن يَتَّخِذَ وَلَدٗا لَّٱصۡطَفَىٰ مِمَّا يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُۚ سُبۡحَٰنَهُۥۖ هُوَ ٱللَّهُ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّارُ

Iyo Allah aza gukenera kugira umwana, yari gutoranya uwo ashaka mu byo yaremye. Ubutagatifu ni ubwe! Ni We Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga. info
التفاسير:

external-link copy
5 : 39

خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِٱلۡحَقِّۖ يُكَوِّرُ ٱلَّيۡلَ عَلَى ٱلنَّهَارِ وَيُكَوِّرُ ٱلنَّهَارَ عَلَى ٱلَّيۡلِۖ وَسَخَّرَ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ كُلّٞ يَجۡرِي لِأَجَلٖ مُّسَمًّىۗ أَلَا هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡغَفَّٰرُ

Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Yorosa ijoro ku manywa akanorosa amanywa ku ijoro. Anacisha bugufi izuba n’ukwezi; buri kimwe kigendera (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Mumenye ko We (Allah) ari Umunyacyubahiro bihebuje, Umunyembabazi uhebuje. info
التفاسير: