ශුද්ධවූ අල් කුර්ආන් අර්ථ කථනය - කිනියර්වන්ද පරිවර්තනය - රුවන්ඩා මුස්ලිම් සංගමය

පිටු අංක:close

external-link copy
48 : 39

وَبَدَا لَهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ

Ndetse bazanagaragarizwa ibibi bakoze, kandi bazazengurukwa n’ibyo bajyaga bannyega. info
التفاسير:

external-link copy
49 : 39

فَإِذَا مَسَّ ٱلۡإِنسَٰنَ ضُرّٞ دَعَانَا ثُمَّ إِذَا خَوَّلۡنَٰهُ نِعۡمَةٗ مِّنَّا قَالَ إِنَّمَآ أُوتِيتُهُۥ عَلَىٰ عِلۡمِۭۚ بَلۡ هِيَ فِتۡنَةٞ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, aradusaba hanyuma (ya makuba) twayahinduramo inema ziduturutseho, akavuga ati “Mu by’ukuri ibi nabihawe kubera ubumenyi bwanjye (ku bw’ibyo sinkeneye gushimira Allah). (Si ko bimeze) ahubwo ni ibigeragezo, uretse ko abenshi muri bo batabizi.” info
التفاسير:

external-link copy
50 : 39

قَدۡ قَالَهَا ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَمَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ

Rwose abababanjirije bavuze nk’ibi, ariko ibyo bakoraga nta cyo byabamariye. info
التفاسير:

external-link copy
51 : 39

فَأَصَابَهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْۚ وَٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مِنۡ هَٰٓؤُلَآءِ سَيُصِيبُهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْ وَمَا هُم بِمُعۡجِزِينَ

Nuko bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Kandi na babandi bakoze ibibi muri bo (abahakanyi b’i Maka), bazagerwaho n’ingaruka z’ibibi bakoze, ndetse ntibananiye (Allah kuba yabahana bakiri ku isi). info
التفاسير:

external-link copy
52 : 39

أَوَلَمۡ يَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ

Ese ntibazi ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza uwo ashaka? Mu by’ukuri muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu bemera. info
التفاسير:

external-link copy
53 : 39

۞ قُلۡ يَٰعِبَادِيَ ٱلَّذِينَ أَسۡرَفُواْ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ لَا تَقۡنَطُواْ مِن رَّحۡمَةِ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ يَغۡفِرُ ٱلذُّنُوبَ جَمِيعًاۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho). Mu by’ukuri Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.” info
التفاسير:

external-link copy
54 : 39

وَأَنِيبُوٓاْ إِلَىٰ رَبِّكُمۡ وَأَسۡلِمُواْ لَهُۥ مِن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَكُمُ ٱلۡعَذَابُ ثُمَّ لَا تُنصَرُونَ

Kandi nimwicuze kwa Nyagasani wanyu munamwicisheho bugufi mbere y’uko mugerwaho n’ibihano, hanyuma ntimutabarwe. info
التفاسير:

external-link copy
55 : 39

وَٱتَّبِعُوٓاْ أَحۡسَنَ مَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُم مِّن رَّبِّكُم مِّن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَكُمُ ٱلۡعَذَابُ بَغۡتَةٗ وَأَنتُمۡ لَا تَشۡعُرُونَ

Munakurikire ibyiza mwamanuriwe (Qur’an) biturutse kwa Nyagasani wanyu, mbere y’uko mugerwaho n’ibihano bibatunguye mutabizi. info
التفاسير:

external-link copy
56 : 39

أَن تَقُولَ نَفۡسٞ يَٰحَسۡرَتَىٰ عَلَىٰ مَا فَرَّطتُ فِي جَنۢبِ ٱللَّهِ وَإِن كُنتُ لَمِنَ ٱلسَّٰخِرِينَ

(Ibyo ni) ukugira ngo hatazagira uvuga ati “Mbega akaga ngize kubera kudohoka ku mategeko ya Allah, kandi rwose nari umwe mu bayakerensaga.” info
التفاسير: