Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane.
Iyo Allah aza gukenera kugira umwana, yari gutoranya uwo ashaka mu byo yaremye. Ubutagatifu ni ubwe! Ni We Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.
Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Yorosa ijoro ku manywa akanorosa amanywa ku ijoro. Anacisha bugufi izuba n’ukwezi; buri kimwe kigendera (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Mumenye ko We (Allah) ari Umunyacyubahiro bihebuje, Umunyembabazi uhebuje.