Naho ba bandi bitandukanyije no kugaragira ibigirwamana bakagarukira Allah (bamwicuzaho), bateganyirijwe inkuru nziza. Ngaho geza inkuru nziza ku bagaragu banjye;
Ese ntujya ubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere maze akayinjiza mu butaka, hanyuma akaba amasoko nuko akayameresha ibihingwa by’amabara atandukanye, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagara) akabihindura utuvungukira? Mu by’ukuri muri ibyo hari urwibutso ku banyabwenge.