ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್

ಪುಟ ಸಂಖ್ಯೆ:close

external-link copy
11 : 39

قُلۡ إِنِّيٓ أُمِرۡتُ أَنۡ أَعۡبُدَ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ

Vuga uti “Mu by’ukuri njye nategetswe kugaragira Allah (wenyine) nkora ibikorwa byiza kubera we; info
التفاسير:

external-link copy
12 : 39

وَأُمِرۡتُ لِأَنۡ أَكُونَ أَوَّلَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ

Kandi nategetswe kuba uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu).” info
التفاسير:

external-link copy
13 : 39

قُلۡ إِنِّيٓ أَخَافُ إِنۡ عَصَيۡتُ رَبِّي عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ

Vuga uti “Mu by’ukuri mfite ubwoba bw’ibihano by’umunsi uhambaye, igihe naba nigometse kuri Nyagasani wanjye.” info
التفاسير:

external-link copy
14 : 39

قُلِ ٱللَّهَ أَعۡبُدُ مُخۡلِصٗا لَّهُۥ دِينِي

Vuga uti “Ngaragira Allah wenyine nkora ibikorwa byiza kubera we.” info
التفاسير:

external-link copy
15 : 39

فَٱعۡبُدُواْ مَا شِئۡتُم مِّن دُونِهِۦۗ قُلۡ إِنَّ ٱلۡخَٰسِرِينَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَأَهۡلِيهِمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ أَلَا ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡخُسۡرَانُ ٱلۡمُبِينُ

Ngaho nimugaragire ibyo mushaka bitari We. Vuga uti “Mu by’ukuri abanyagihombo ku munsi w’imperuka ni ba bandi bazaba bariyoretse ubwabo ndetse boreka n’imiryango yabo.” Rwose icyo kizaba ari cyo gihombo kigaragara. info
التفاسير:

external-link copy
16 : 39

لَهُم مِّن فَوۡقِهِمۡ ظُلَلٞ مِّنَ ٱلنَّارِ وَمِن تَحۡتِهِمۡ ظُلَلٞۚ ذَٰلِكَ يُخَوِّفُ ٱللَّهُ بِهِۦ عِبَادَهُۥۚ يَٰعِبَادِ فَٱتَّقُونِ

Bazaba batwikiriwe n’ibicu by’umuriro ndetse no munsi yabo hari ibindi. Ibyo ni byo Allah atinyisha abagaragu be. Ngaho bagaragu banjye, nimuntinye! info
التفاسير:

external-link copy
17 : 39

وَٱلَّذِينَ ٱجۡتَنَبُواْ ٱلطَّٰغُوتَ أَن يَعۡبُدُوهَا وَأَنَابُوٓاْ إِلَى ٱللَّهِ لَهُمُ ٱلۡبُشۡرَىٰۚ فَبَشِّرۡ عِبَادِ

Naho ba bandi bitandukanyije no kugaragira ibigirwamana bakagarukira Allah (bamwicuzaho), bateganyirijwe inkuru nziza. Ngaho geza inkuru nziza ku bagaragu banjye; info
التفاسير:

external-link copy
18 : 39

ٱلَّذِينَ يَسۡتَمِعُونَ ٱلۡقَوۡلَ فَيَتَّبِعُونَ أَحۡسَنَهُۥٓۚ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ هَدَىٰهُمُ ٱللَّهُۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمۡ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Ba bandi batega amatwi imvugo (nyinshi zivugwa) maze bagakurikira inziza muri zo. Abo ni bo Allah yayoboye kandi ni bo banyabwenge. info
التفاسير:

external-link copy
19 : 39

أَفَمَنۡ حَقَّ عَلَيۡهِ كَلِمَةُ ٱلۡعَذَابِ أَفَأَنتَ تُنقِذُ مَن فِي ٱلنَّارِ

Nonese wa wundi uzahamwa n’imvugo y’ibihano (washobora kumuyobora)? Ese wowe urokora uri mu muriro? info
التفاسير:

external-link copy
20 : 39

لَٰكِنِ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ رَبَّهُمۡ لَهُمۡ غُرَفٞ مِّن فَوۡقِهَا غُرَفٞ مَّبۡنِيَّةٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ وَعۡدَ ٱللَّهِ لَا يُخۡلِفُ ٱللَّهُ ٱلۡمِيعَادَ

Ariko ba bandi bagandukira Nyagasani wabo, bazagororerwa amazu yubatse agerekeranye; imigezi itemba munsi yayo. (Iri) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano. info
التفاسير:

external-link copy
21 : 39

أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَسَلَكَهُۥ يَنَٰبِيعَ فِي ٱلۡأَرۡضِ ثُمَّ يُخۡرِجُ بِهِۦ زَرۡعٗا مُّخۡتَلِفًا أَلۡوَٰنُهُۥ ثُمَّ يَهِيجُ فَتَرَىٰهُ مُصۡفَرّٗا ثُمَّ يَجۡعَلُهُۥ حُطَٰمًاۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَذِكۡرَىٰ لِأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ

Ese ntujya ubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere maze akayinjiza mu butaka, hanyuma akaba amasoko nuko akayameresha ibihingwa by’amabara atandukanye, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagara) akabihindura utuvungukira? Mu by’ukuri muri ibyo hari urwibutso ku banyabwenge. info
التفاسير: