Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Numéro de la page:close

external-link copy
36 : 27

فَلَمَّا جَآءَ سُلَيۡمَٰنَ قَالَ أَتُمِدُّونَنِ بِمَالٖ فَمَآ ءَاتَىٰنِۦَ ٱللَّهُ خَيۡرٞ مِّمَّآ ءَاتَىٰكُمۚ بَلۡ أَنتُم بِهَدِيَّتِكُمۡ تَفۡرَحُونَ

Nuko ubwo (uhagarariye Intumwa zitwaye impano) yageraga kwa Sulayimani yaramubwiye ati “Ese murashaka kumfashisha umutungo (wanyu) kandi ibyo Allah yampaye ari byo byiza kurusha ibyo yabahaye? Ahubwo ni mwe mwishimira impano muhawe!” info
التفاسير:

external-link copy
37 : 27

ٱرۡجِعۡ إِلَيۡهِمۡ فَلَنَأۡتِيَنَّهُم بِجُنُودٖ لَّا قِبَلَ لَهُم بِهَا وَلَنُخۡرِجَنَّهُم مِّنۡهَآ أَذِلَّةٗ وَهُمۡ صَٰغِرُونَ

(Nuko Sulayimani aramubwira ati) “Subirayo! Rwose tuzaboherereza ingabo badashobora guhangana na zo, kandi rwose (igihugu cyabo) tuzakibasohoramo baciye bugufi kandi basuzuguritse.” info
التفاسير:

external-link copy
38 : 27

قَالَ يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمَلَؤُاْ أَيُّكُمۡ يَأۡتِينِي بِعَرۡشِهَا قَبۡلَ أَن يَأۡتُونِي مُسۡلِمِينَ

(Sulayimani) aravuga ati “Yemwe byegera! Ni nde muri mwe wanzanira intebe ye (umwamikazi) y’ubwami mbere y’uko baza bansanga baciye bugufi?” info
التفاسير:

external-link copy
39 : 27

قَالَ عِفۡرِيتٞ مِّنَ ٱلۡجِنِّ أَنَا۠ ءَاتِيكَ بِهِۦ قَبۡلَ أَن تَقُومَ مِن مَّقَامِكَۖ وَإِنِّي عَلَيۡهِ لَقَوِيٌّ أَمِينٞ

Kabuhariwe mu majini aravuga ati “Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhaguruka mu cyicaro cyawe, kandi rwose kuri ibyo ndi umunyembaraga w’umwizerwa.” info
التفاسير:

external-link copy
40 : 27

قَالَ ٱلَّذِي عِندَهُۥ عِلۡمٞ مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِ أَنَا۠ ءَاتِيكَ بِهِۦ قَبۡلَ أَن يَرۡتَدَّ إِلَيۡكَ طَرۡفُكَۚ فَلَمَّا رَءَاهُ مُسۡتَقِرًّا عِندَهُۥ قَالَ هَٰذَا مِن فَضۡلِ رَبِّي لِيَبۡلُوَنِيٓ ءَأَشۡكُرُ أَمۡ أَكۡفُرُۖ وَمَن شَكَرَ فَإِنَّمَا يَشۡكُرُ لِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن كَفَرَ فَإِنَّ رَبِّي غَنِيّٞ كَرِيمٞ

Umwe mu bahawe ubumenyi bw’igitabo aravuga ati “Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhumbya!” (Nuko ahita ayizana!) Nuko (Sulayimani) ayibonye iteye imbere ye, aravuga ati “Ibi ni ku bw’ingabire za Nyagasani wanjye kugira ngo angerageze (arebe) niba nshimira cyangwa ntashimira! Kandi ushimira aba ashimira ku bw’inyungu ze, naho uhakana (aba yihemukiye). Mu by’ukuri Nyagasani ni Uwihagije, Umunyabuntu.” info
التفاسير:

external-link copy
41 : 27

قَالَ نَكِّرُواْ لَهَا عَرۡشَهَا نَنظُرۡ أَتَهۡتَدِيٓ أَمۡ تَكُونُ مِنَ ٱلَّذِينَ لَا يَهۡتَدُونَ

(Sulayimani) aravuga ati “Nimuyoberanye intebe ye y’ubwami kugira ngo turebe niba ari buyimenye cyangwa se ari buyiyoberwe nk’abandi?” info
التفاسير:

external-link copy
42 : 27

فَلَمَّا جَآءَتۡ قِيلَ أَهَٰكَذَا عَرۡشُكِۖ قَالَتۡ كَأَنَّهُۥ هُوَۚ وَأُوتِينَا ٱلۡعِلۡمَ مِن قَبۡلِهَا وَكُنَّا مُسۡلِمِينَ

Nuko aje, arabazwa ati “Ese intebe y’ubwami yawe imeze itya?” Aravuga ati “Irasa nka yo neza!” (Nuko Sulayimani aravuga ati) “Kandi twari twaramenyeshejwe (ko azayoboka Isilamu) mbere y’uko aza, ndetse twari abicisha bugufi (Abayisilamu).” info
التفاسير:

external-link copy
43 : 27

وَصَدَّهَا مَا كَانَت تَّعۡبُدُ مِن دُونِ ٱللَّهِۖ إِنَّهَا كَانَتۡ مِن قَوۡمٖ كَٰفِرِينَ

Kandi ibyo yajyaga agaragira bitari Allah byamubujije (kuyoboka), kuko yari mu bantu bahakanye. info
التفاسير:

external-link copy
44 : 27

قِيلَ لَهَا ٱدۡخُلِي ٱلصَّرۡحَۖ فَلَمَّا رَأَتۡهُ حَسِبَتۡهُ لُجَّةٗ وَكَشَفَتۡ عَن سَاقَيۡهَاۚ قَالَ إِنَّهُۥ صَرۡحٞ مُّمَرَّدٞ مِّن قَوَارِيرَۗ قَالَتۡ رَبِّ إِنِّي ظَلَمۡتُ نَفۡسِي وَأَسۡلَمۡتُ مَعَ سُلَيۡمَٰنَ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

(Umwamikazi) yarabwiwe ati “Injira mu ngoro!” Nuko ayibonye akeka ko ari amazi menshi (azamura imyambaro) agaragaza imirundi ye. (Sulayimani) aravuga ati “Mu by’ukuri (ibi ubona) ni ingoro ishashemo ibirahuri (bishashe hejuru y’amazi)!” (Umwamikazi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri narihemukiye none nifatanyije na Sulayimani kwicisha bugufi kuri Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.” info
التفاسير: