Umwe mu bahawe ubumenyi bw’igitabo aravuga ati “Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhumbya!” (Nuko ahita ayizana!) Nuko (Sulayimani) ayibonye iteye imbere ye, aravuga ati “Ibi ni ku bw’ingabire za Nyagasani wanjye kugira ngo angerageze (arebe) niba nshimira cyangwa ntashimira! Kandi ushimira aba ashimira ku bw’inyungu ze, naho uhakana (aba yihemukiye). Mu by’ukuri Nyagasani ni Uwihagije, Umunyabuntu.”
(Umwamikazi) yarabwiwe ati “Injira mu ngoro!” Nuko ayibonye akeka ko ari amazi menshi (azamura imyambaro) agaragaza imirundi ye. (Sulayimani) aravuga ati “Mu by’ukuri (ibi ubona) ni ingoro ishashemo ibirahuri (bishashe hejuru y’amazi)!” (Umwamikazi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri narihemukiye none nifatanyije na Sulayimani kwicisha bugufi kuri Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”