Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda

Numéro de la page:close

external-link copy
14 : 27

وَجَحَدُواْ بِهَا وَٱسۡتَيۡقَنَتۡهَآ أَنفُسُهُمۡ ظُلۡمٗا وَعُلُوّٗاۚ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُفۡسِدِينَ

Nuko barabihinyura bidakwiye ndetse baranibona, nyamara imitima yabo ibihamya (ko ari ukuri). Ngaho reba uko iherezo ry’abangizi ryagenze! info
التفاسير:

external-link copy
15 : 27

وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا دَاوُۥدَ وَسُلَيۡمَٰنَ عِلۡمٗاۖ وَقَالَا ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي فَضَّلَنَا عَلَىٰ كَثِيرٖ مِّنۡ عِبَادِهِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Kandi rwose twahaye ubumenyi Dawudi na Sulayimani (Salomo), maze bombi baravuga bati “Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, We waturutishije benshi mu bagaragu be b’abemeramana.” info
التفاسير:

external-link copy
16 : 27

وَوَرِثَ سُلَيۡمَٰنُ دَاوُۥدَۖ وَقَالَ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ عُلِّمۡنَا مَنطِقَ ٱلطَّيۡرِ وَأُوتِينَا مِن كُلِّ شَيۡءٍۖ إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡفَضۡلُ ٱلۡمُبِينُ

Kandi Sulayimani yazunguye (ubuhanuzi, ubumenyi n’ubwami bwa) Dawudi, nuko aravuga ati “Yemwe bantu! Twigishijwe (kumva) imvugo z’inyoni kandi duhabwa buri kintu. Mu by’ukuri izi ni ingabire zigaragara (ziturutse kwa Allah).” info
التفاسير:

external-link copy
17 : 27

وَحُشِرَ لِسُلَيۡمَٰنَ جُنُودُهُۥ مِنَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِ وَٱلطَّيۡرِ فَهُمۡ يُوزَعُونَ

Nuko Sulayimani akoranyirizwa ingabo ze zo mu majini no mu bantu ndetse no mu nyoni, maze zishyirwa mu masibo. info
التفاسير:

external-link copy
18 : 27

حَتَّىٰٓ إِذَآ أَتَوۡاْ عَلَىٰ وَادِ ٱلنَّمۡلِ قَالَتۡ نَمۡلَةٞ يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّمۡلُ ٱدۡخُلُواْ مَسَٰكِنَكُمۡ لَا يَحۡطِمَنَّكُمۡ سُلَيۡمَٰنُ وَجُنُودُهُۥ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ

Kugeza ubwo bageraga mu kibaya cy’inshishi, rumwe mu nshishi rukavuga ruti “Mwa nshishi mwe! Nimwinjire mu buturo bwanyu, Sulayimani n’ingabo ze batabasyonyora batabizi.” info
التفاسير:

external-link copy
19 : 27

فَتَبَسَّمَ ضَاحِكٗا مِّن قَوۡلِهَا وَقَالَ رَبِّ أَوۡزِعۡنِيٓ أَنۡ أَشۡكُرَ نِعۡمَتَكَ ٱلَّتِيٓ أَنۡعَمۡتَ عَلَيَّ وَعَلَىٰ وَٰلِدَيَّ وَأَنۡ أَعۡمَلَ صَٰلِحٗا تَرۡضَىٰهُ وَأَدۡخِلۡنِي بِرَحۡمَتِكَ فِي عِبَادِكَ ٱلصَّٰلِحِينَ

Nuko (Sulayimani) aramwenyura asetswa n’iryo jambo ryarwo, maze aravuga ati “Nyagasani wanjye! Nshoboza gushimira inema zawe wampundagajeho, njye n’ababyeyi banjye, unanshoboze gukora ibitunganye wishimira. Kandi unanyinjize mu bagaragu bawe beza ku bw’impuhwe zawe.” info
التفاسير:

external-link copy
20 : 27

وَتَفَقَّدَ ٱلطَّيۡرَ فَقَالَ مَالِيَ لَآ أَرَى ٱلۡهُدۡهُدَ أَمۡ كَانَ مِنَ ٱلۡغَآئِبِينَ

Nuko agenzura inyoni maze aravuga ati “Ko ntabona Samusure (Hud Hud)? Cyangwa iri mu zidahari? info
التفاسير:

external-link copy
21 : 27

لَأُعَذِّبَنَّهُۥ عَذَابٗا شَدِيدًا أَوۡ لَأَاْذۡبَحَنَّهُۥٓ أَوۡ لَيَأۡتِيَنِّي بِسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٖ

Mu by’ukuri ndayihanisha igihano gikaze cyangwa nyibage, cyeretse ninzanira impamvu zumvikana.” info
التفاسير:

external-link copy
22 : 27

فَمَكَثَ غَيۡرَ بَعِيدٖ فَقَالَ أَحَطتُ بِمَا لَمۡ تُحِطۡ بِهِۦ وَجِئۡتُكَ مِن سَبَإِۭ بِنَبَإٖ يَقِينٍ

Nuko bidatinze (Samusure) iraza maze iravuga iti “Namenye ibyo utamenye kandi nje nturutse i Saba-i (Sheba muri Yemen), nkuzaniye inkuru y’impamo.” info
التفاسير: