Ni We wabarinze amaboko yabo (ntibabarwanya), ndetse n’amaboko yanyu (ntimwabarwanya) mu kibaya cya Maka (ahitwa Hudaybiyat) nyuma y’uko (Allah) abahaye intsinzi kuri bo. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
Ubwo abahakanye bashyiraga ubwibone mu mitima yabo; ubwibone bwo mu bihe by’ubujiji (kugira ngo batemera ubutumwa bwa Muhamadi), Allah yamanuye ituze ku Ntumwa ye no ku bemeramana, abategeka kuguma ku ijambo ryo kugandukira (Allah); kandi bari barikwiye ndetse ari na bo ba nyiraryo. Allah ni Umumenyi wa buri kintu.
Mu by’ukuri Allah yagize ukuri inzozi z’Intumwa ye (Muhamadi). Rwose Allah nabishaka, muzinjira mu Musigiti Mutagatifu wa Maka mutekanye, nta bwoba mufite; (bamwe) mwogoshe imitwe yanyu (abandi) mugabanyije (imisatsi, nk’uko bikorwa mu mutambagiro mutagatifu). (Allah) yari azi neza ibyo mutari muzi, nuko abibahinduriramo intsinzi ya bugufi.
Ni We wohereje Intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n’idini by’ukuri, kugira ngo arisumbishe andi madini yose. Kandi Allah arahagije kuba umuhamya.