Bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba, bazakubwira bati “Twahugijwe n’imitungo yacu ndetse n’imiryango yacu, bityo dusabire imbabazi.” Bavugisha indimi zabo ibitari mu mitima yabo. Vuga uti “Ese ni nde wagira icyo abamarira kwa Allah, aramutse ashaka kubateza ikibi cyangwa ashaka kubagirira neza?” Ahubwo Allah azi neza ibyo mukora.
Nimujya gufata iminyago, abanze kujya ku rugamba bazavuga bati “mureke tubakurikire.” Bazashaka guhindura amagambo ya Allah. Uzavuge uti “Ntimuri budukurikire; uko ni ko Allah yavuze mbere.” Ubwo bazavuga bati “Ahubwo ni ishyari mutugirira.” Nyamara ntabwo bari basobanukiwe (ku bya Allah) uretse bike.