Bwira bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba uti “Muzahamagarirwa kujya kurwana n’abantu bafite imbaraga zihambaye; muzarwana na bo cyangwa bishyire mu maboko yanyu (babe Abayisilamu nta mirwano ibayeho). Nimuramuka mwumviye Allah, azabaha ibihembo byiza, ariko nimutera umugongo nk’uko mwabigenje mbere, (Allah) azabahanisha ibihano bibabaza.
Mu by’ukuri Allah yishimiye abemeramana ubwo bakurahiriraga kugushyigikira (baguha ikiganza, yewe Muhamadi) munsi y’igiti. (Allah) yari azi ibiri mu mitima yabo, nuko abamanurira ituze, anabahemba intsinzi ya bugufi,
Allah yabasezeranyije kunyaga iminyago myinshi, kandi abanza kubihutishiriza iyi (intsinzi ya Khaybari), ndetse abarinda amaboko y’abantu (bashakaga kubagirira nabi); kugira ngo bibe ikimenyetso ku bemeramana, no kugira ngo abayobore mu nzira igororotse,