No mu bimenyetso bye ni uko ikirere n’isi biriho ku bw’itegeko rye. Hanyuma nabahamagara umuhamagaro umwe (w’izuka), icyo gihe muzasohoka mu mva zanyu.
Ni We urema ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa); kandi ibyo biroroshye kuri We. Anafite ibisingizo by’ikirenga mu birere no ku isi. Kandi ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Ahubwo abakora ibibi bakurikiye irari ryabo (bigana abakurambere babo) nta bumenyi babifitiye. None se ni nde wayobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi ntibazagira abatabazi.
Bityo (yewe Muhamadi), shikama ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine; (kuko ari yo) kamere Allah yaremanye abantu. Nta guhindura kamere ya Allah yaremye. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.