Ese ntibitekerezaho (ngo barebe uko Allah yabaremye)? Nta kindi cyatumye Allah arema ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, uretse impamvu y’ukuri ndetse anabigenera igihe ntarengwa (bizabaho)! Ariko mu by’ukuri abenshi mu bantu bahakana kuzahura na Nyagasani wabo.
Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari abanyembaraga kubarusha, banahinga isi kubarusha bakanayibyaza umusaruro, ndetse bakanayubaka kurusha uko bo bayubaka. Banagezweho n’Intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara (ariko barazihinyura, maze Allah arabarimbura). Allah ntiyigeze abarenganya, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.