Bityo nimusingize Allah igihe mugeze nimugoroba [igihe cy’iswala ya nimugoroba (Magharibi) n’iya nijoro (Isha-u)], ndetse n’igihe mugeze mu gitondo (igihe cy’iswala ya Al Faj’ri).
Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye mu birere no ku isi; (munamusingize) ku gicamunsi (igihe cy’iswala ya Al Aswir) n’igihe mugeze mu gihe cy’amanywa (igihe cy’iswala ya Adhuhur).[1]
[1]-Ibun Abasi yavuze ko ibi ari byo bihe by’iswala eshanu z’itegeko byavuzwe muri Qur’an.
No mu bimenyetso bye ni uko yabaremeye abagore ababakomoyemo (Hawa yakomotse mu rubavu rwa Adamu), kugira ngo mubabonemo ituze, anashyira urukundo n’impuhwe hagati yanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.
No mu bimenyetso bye ni ugusinzira kwanyu nijoro no ku manywa, no gushakisha ingabire ze kwanyu (ku manywa). Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva.
No mu bimenyetso bye ni uko abereka imirabyo mukagira ubwoba (bw’inkuba) n’icyizere (cyo kubona imvura), akanamanura amazi mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.