Kandi Allah yaremye buri nyamaswa yose mu mazi (intanga). Muri byo, hari ibikururanda, no muri byo hari ibigendera ku maguru abiri, ndetse no muri byo hari ibigendera ku maguru ane. Allah arema ibyo ashaka. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.
Ese bafite uburwayi mu mitima yabo? Cyangwa se barashidikanya? Cyangwa batinya ko Allah n’Intumwa ye batabakiranura mu kuri? Ahubwo ni bo nkozi z’ibibi.
Mu by’ukuri imvugo y’abemeye igihe bahamagariwe kugana Allah n’Intumwa ye kugira ngo babakiranure, ni ukuvuga bati “Turumvise kandi turumviye.” Abo ni bo bakiranutsi (bazaba mu Ijuru ubuziraherezo).
Barahira mu izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko (wowe Muhamadi) nuramuka ubategetse gusohoka (bajya guharanira inzira ya Allah), bazajyayo. Vuga uti “Mwirahira; uko kumvira kwanyu kurazwi (si ukuri).” Mu by’ukuri Allah azi byimazeyo ibyo mukora.