Umusambanyi nta wundi akwiye gushyingiranwa na we usibye umusambanyikazi cyangwa umubangikanyamanakazi. N’umusambanyikazi nta wundi akwiye gushyingiranwa na we utari umusambanyi cyangwa umubangikanyamana. Kandi ibyo byose biziririjwe ku bemeramana.
Naho ba bandi babeshyera abagore babo (babashinja) ubusambanyi, ariko bakaba batabifitiye abahamya usibye bo ubwabo; (icyo gihe) ubuhamya bw’umwe muri bo (umugabo) ni ukurahira ku izina rya Allah inshuro enye (yemeza) ko ari mu bavuga ukuri (ku cyaha cy’ubusambanyi ashinja umugore we).
N’iyo bitaza kuba ingabire za Allah n’impuhwe ze kuri mwe, ndetse no kuba mu by’ukuri Allah ari we wakira ukwicuza, Nyirubugenge buhambaye; (umubeshyi muri mwe yari guhita agerwaho n’ibyo yisabiye).