Naho ba bandi bahakanye, ibikorwa byabo ni nk’ibirorirori biri ku murambi w’ubutayu; ufite inyota akeka ko ari amazi yahagera agasanga ntayo; (uko ni na ko umuhakanyi ku munsi w’imperuka azaza yiringiye guhemberwa ibyo yakoze asange nta byo), ahubwo azahasanga Allah amuhembe ibyo akwiye (igihano cy’umuriro). Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura.
Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko ibiri mu birere n’ibiri ku isi, ndetse n’inyoni igihe zirambuye amababa (ziguruka mu kirere) bisingiza Allah? Rwose buri (kiremwa) cyose kizi uko gisenga n’uko gisingiza. Kandi Allah ni Umumenyi w’ibyo bikora.