Mu by’ukuri Aburahamu yari umuyobozi w’intangarugero, wicisha bugufi kuri Allah, usenga Allah gusa, kandi nta n’ubwo yigeze aba umwe mu bamubangikanya.
Hanyuma (yewe Muhamadi) twaguhishuriye ko ugomba gukurikira idini rya Aburahamu (Isilamu), wasengaga Allah gusa, kandi akaba atarigeze aba mu babangikanyamana.
Mu by’ukuri Isabato yashyiriweho ba bandi batayivuzeho rumwe (Abayahudi n’Intumwa yabo). Kandi mu by’ukuri ku munsi w’imperuka Nyagasani wawe azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe.
Hamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi n’inyigisho nziza, unabagishe impaka mu buryo bwiza. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, ndetse ni na We uzi neza abayobotse.