அல்குர்ஆன் மொழிபெயர்ப்பு - கின்யருவாண்டா மொழிபெயர்ப்பு - ருவாண்டா முஸ்லிம்கள் சங்கம்

பக்க எண்:close

external-link copy
119 : 16

ثُمَّ إِنَّ رَبَّكَ لِلَّذِينَ عَمِلُواْ ٱلسُّوٓءَ بِجَهَٰلَةٖ ثُمَّ تَابُواْ مِنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ وَأَصۡلَحُوٓاْ إِنَّ رَبَّكَ مِنۢ بَعۡدِهَا لَغَفُورٞ رَّحِيمٌ

Hanyuma ba bandi bakoze ibibi kubera kudasobanukirwa maze bakicuza, nyuma y’ibyo bagakora ibikorwa byiza, mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. info
التفاسير:

external-link copy
120 : 16

إِنَّ إِبۡرَٰهِيمَ كَانَ أُمَّةٗ قَانِتٗا لِّلَّهِ حَنِيفٗا وَلَمۡ يَكُ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ

Mu by’ukuri Aburahamu yari umuyobozi w’intangarugero, wicisha bugufi kuri Allah, usenga Allah gusa, kandi nta n’ubwo yigeze aba umwe mu bamubangikanya. info
التفاسير:

external-link copy
121 : 16

شَاكِرٗا لِّأَنۡعُمِهِۚ ٱجۡتَبَىٰهُ وَهَدَىٰهُ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ

Yashimiraga ingabire za Allah. (Allah) yaramutoranyije anamuyobora inzira igororotse. info
التفاسير:

external-link copy
122 : 16

وَءَاتَيۡنَٰهُ فِي ٱلدُّنۡيَا حَسَنَةٗۖ وَإِنَّهُۥ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ لَمِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ

Twanamuhaye ibyiza ku isi, ndetse no ku mperuka azaba mu ntungane. info
التفاسير:

external-link copy
123 : 16

ثُمَّ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ أَنِ ٱتَّبِعۡ مِلَّةَ إِبۡرَٰهِيمَ حَنِيفٗاۖ وَمَا كَانَ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ

Hanyuma (yewe Muhamadi) twaguhishuriye ko ugomba gukurikira idini rya Aburahamu (Isilamu), wasengaga Allah gusa, kandi akaba atarigeze aba mu babangikanyamana. info
التفاسير:

external-link copy
124 : 16

إِنَّمَا جُعِلَ ٱلسَّبۡتُ عَلَى ٱلَّذِينَ ٱخۡتَلَفُواْ فِيهِۚ وَإِنَّ رَبَّكَ لَيَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ فِيمَا كَانُواْ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ

Mu by’ukuri Isabato yashyiriweho ba bandi batayivuzeho rumwe (Abayahudi n’Intumwa yabo). Kandi mu by’ukuri ku munsi w’imperuka Nyagasani wawe azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. info
التفاسير:

external-link copy
125 : 16

ٱدۡعُ إِلَىٰ سَبِيلِ رَبِّكَ بِٱلۡحِكۡمَةِ وَٱلۡمَوۡعِظَةِ ٱلۡحَسَنَةِۖ وَجَٰدِلۡهُم بِٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُۚ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ أَعۡلَمُ بِمَن ضَلَّ عَن سَبِيلِهِۦ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِٱلۡمُهۡتَدِينَ

Hamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi n’inyigisho nziza, unabagishe impaka mu buryo bwiza. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, ndetse ni na We uzi neza abayobotse. info
التفاسير:

external-link copy
126 : 16

وَإِنۡ عَاقَبۡتُمۡ فَعَاقِبُواْ بِمِثۡلِ مَا عُوقِبۡتُم بِهِۦۖ وَلَئِن صَبَرۡتُمۡ لَهُوَ خَيۡرٞ لِّلصَّٰبِرِينَ

Kandi nimwihorera (ku babagiriye nabi), mujye mwihorera bijyanye n’ibyo mwakorewe. Ariko nimwihangana (mukababarira), ni byo byiza ku bihangana. info
التفاسير:

external-link copy
127 : 16

وَٱصۡبِرۡ وَمَا صَبۡرُكَ إِلَّا بِٱللَّهِۚ وَلَا تَحۡزَنۡ عَلَيۡهِمۡ وَلَا تَكُ فِي ضَيۡقٖ مِّمَّا يَمۡكُرُونَ

Ujye unihangana (yewe Muhamadi), (kuko) kwihangana kwawe ugushobozwa na Allah. Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukanababazwe n’imigambi yabo mibisha. info
التفاسير:

external-link copy
128 : 16

إِنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَواْ وَّٱلَّذِينَ هُم مُّحۡسِنُونَ

Mu by’ukuri Allah ari kumwe na ba bandi bamugandukira, ndetse na ba bandi bakora ibyiza. info
التفاسير: