Kandi mu by’ukuri mu matungo mukuramo inyigisho. Tubaha ibinyobwa biturutse mu nda zayo, bikomoka mu mase (akiri mu mara) n’amaraso; ibyo bikaba amata y’umwimerere aryohera abayanywa.
“Hanyuma murye ku mbuto zose, munanyure mu nzira za Nyagasani wanyu yaborohereje.” Mu nda zazo havamo ikinyobwa (ubuki) cy’amabara atandukanye, kirimo umuti ku bantu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.
Kandi Allah yarabaremye ndetse ni na We ubambura ubuzima. No muri mwe hari abo ageza mu zabukuru (bakaba abasaza rukukuri), kugeza ubwo bayoberwa ibyo bari bazi. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose, Ushobora byose.