แปล​ความหมาย​อัลกุรอาน​ - คำแปลภาษากินยาร์วันดา - โดยสมาคมมุสลิมรวันดา

หมายเลข​หน้า​:close

external-link copy
17 : 59

فَكَانَ عَٰقِبَتَهُمَآ أَنَّهُمَا فِي ٱلنَّارِ خَٰلِدَيۡنِ فِيهَاۚ وَذَٰلِكَ جَزَٰٓؤُاْ ٱلظَّٰلِمِينَ

Ubwo iherezo ryabo bombi ni uko bazaba mu muriro ubuziraherezo. Icyo ni cyo gihembo cy’inkozi z’ibibi. info
التفاسير:

external-link copy
18 : 59

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَلۡتَنظُرۡ نَفۡسٞ مَّا قَدَّمَتۡ لِغَدٖۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ

Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah kandi buri muntu arebe ibyo yiteganyirije ejo. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah azi neza ibyo mukora. info
التفاسير:

external-link copy
19 : 59

وَلَا تَكُونُواْ كَٱلَّذِينَ نَسُواْ ٱللَّهَ فَأَنسَىٰهُمۡ أَنفُسَهُمۡۚ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ

Kandi ntimuzanabe nk’abibagiwe Allah (banze kumvira Allah), ku bw’iyo mpamvu akabatera kwiyibagirwa ubwabo (bakareka gukora ibikorwa byiza). Abo ni bo byigomeke. info
التفاسير:

external-link copy
20 : 59

لَا يَسۡتَوِيٓ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِ وَأَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِۚ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِ هُمُ ٱلۡفَآئِزُونَ

(Mumenye ko) abantu bo mu muriro n’abantu bo mu Ijuru badahwanye. Abantu bo mu Ijuru ni bo bazatsinda. info
التفاسير:

external-link copy
21 : 59

لَوۡ أَنزَلۡنَا هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانَ عَلَىٰ جَبَلٖ لَّرَأَيۡتَهُۥ خَٰشِعٗا مُّتَصَدِّعٗا مِّنۡ خَشۡيَةِ ٱللَّهِۚ وَتِلۡكَ ٱلۡأَمۡثَٰلُ نَضۡرِبُهَا لِلنَّاسِ لَعَلَّهُمۡ يَتَفَكَّرُونَ

Iyo iyi Qur’an tuza kuyimanurira ku musozi, wari kuwubona wibombaritse ndetse ukanasatagurika kubera gutinya Allah. Izo ni ingero duha abantu kugira ngo batekereze. info
التفاسير:

external-link copy
22 : 59

هُوَ ٱللَّهُ ٱلَّذِي لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ عَٰلِمُ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِۖ هُوَ ٱلرَّحۡمَٰنُ ٱلرَّحِيمُ

Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari We. Umumenyi w’ibitagaragara ndetse n’ibigaragara. Ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. info
التفاسير:

external-link copy
23 : 59

هُوَ ٱللَّهُ ٱلَّذِي لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلۡمَلِكُ ٱلۡقُدُّوسُ ٱلسَّلَٰمُ ٱلۡمُؤۡمِنُ ٱلۡمُهَيۡمِنُ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡجَبَّارُ ٱلۡمُتَكَبِّرُۚ سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ عَمَّا يُشۡرِكُونَ

Ni Allah, nta yindi mana ibaho itari We; Umwami, Umutagatifu, Umuziranenge, Umwishingizi, Umugenzuzi, Umunyacyubahiro uhebuje, Umunyembaraga bihebuje, Ukwiye ikuzo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo. info
التفاسير:

external-link copy
24 : 59

هُوَ ٱللَّهُ ٱلۡخَٰلِقُ ٱلۡبَارِئُ ٱلۡمُصَوِّرُۖ لَهُ ٱلۡأَسۡمَآءُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ يُسَبِّحُ لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ

Ni Allah, Umuremyi, Umuhanzi, Utanga ishusho. Afite amazina meza. Ibiri mu birere n’isi biramusingiza, kandi ni Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye. info
التفاسير: