Përkthimi i kuptimeve të Kuranit Fisnik - Përkthimi kinjaruandisht - Shoqata "Muslimanët e Ruandës

Numri i faqes:close

external-link copy
9 : 69

وَجَآءَ فِرۡعَوۡنُ وَمَن قَبۡلَهُۥ وَٱلۡمُؤۡتَفِكَٰتُ بِٱلۡخَاطِئَةِ

Farawo n’ababayeho mbere ye ndetse n’abo mu midugudu yabirinduwe (abantu ba Loti) bakoze ibyaha, info
التفاسير:

external-link copy
10 : 69

فَعَصَوۡاْ رَسُولَ رَبِّهِمۡ فَأَخَذَهُمۡ أَخۡذَةٗ رَّابِيَةً

Nuko bigomeka ku Ntumwa ya Nyagasani wabo, maze (Allah) abahanisha ibihano bikaze. info
التفاسير:

external-link copy
11 : 69

إِنَّا لَمَّا طَغَا ٱلۡمَآءُ حَمَلۡنَٰكُمۡ فِي ٱلۡجَارِيَةِ

Mu by’ukuri ubwo amazi yarengaga inkombe (mu gihe cy’umwuzure wo ku bwa Nuhu, abamwemeye) twabatwaye mu bwato. info
التفاسير:

external-link copy
12 : 69

لِنَجۡعَلَهَا لَكُمۡ تَذۡكِرَةٗ وَتَعِيَهَآ أُذُنٞ وَٰعِيَةٞ

Kugira ngo tubigire urwibutso kuri mwe ndetse n’amatwi yumva abizirikane. info
التفاسير:

external-link copy
13 : 69

فَإِذَا نُفِخَ فِي ٱلصُّورِ نَفۡخَةٞ وَٰحِدَةٞ

Ubwo impanda izavuzwa inshuro imwe (ya mbere). info
التفاسير:

external-link copy
14 : 69

وَحُمِلَتِ ٱلۡأَرۡضُ وَٱلۡجِبَالُ فَدُكَّتَا دَكَّةٗ وَٰحِدَةٗ

Isi n’imisozi bigaterurwa, bigahondwa inshuro imwe. info
التفاسير:

external-link copy
15 : 69

فَيَوۡمَئِذٖ وَقَعَتِ ٱلۡوَاقِعَةُ

Kuri uwo munsi, imperuka izaba igeze. info
التفاسير:

external-link copy
16 : 69

وَٱنشَقَّتِ ٱلسَّمَآءُ فَهِيَ يَوۡمَئِذٖ وَاهِيَةٞ

N’ikirere kizasatagurika, maze uwo munsi kibe cyoroshye (ku buryo cyakwiyasagura). info
التفاسير:

external-link copy
17 : 69

وَٱلۡمَلَكُ عَلَىٰٓ أَرۡجَآئِهَاۚ وَيَحۡمِلُ عَرۡشَ رَبِّكَ فَوۡقَهُمۡ يَوۡمَئِذٖ ثَمَٰنِيَةٞ

N’abamalayika bazaba bakizengurutse (ikirere) impande zacyo. Kandi kuri uwo munsi abamalayika umunani biyongera kuri abo bazaba bateruye Ar’shi[1] ya Nyagasani wawe. info

[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat ul A’araf, Aya ya 54

التفاسير:

external-link copy
18 : 69

يَوۡمَئِذٖ تُعۡرَضُونَ لَا تَخۡفَىٰ مِنكُمۡ خَافِيَةٞ

Uwo munsi muzahagarikwa (imbere ya Allah). Nta kintu na kimwe cyanyu kizayoberana. info
التفاسير:

external-link copy
19 : 69

فَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ فَيَقُولُ هَآؤُمُ ٱقۡرَءُواْ كِتَٰبِيَهۡ

Bityo, uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo, azavuga (aratira abandi) agira ati “Nimuze musome igitabo cyanjye.” info
التفاسير:

external-link copy
20 : 69

إِنِّي ظَنَنتُ أَنِّي مُلَٰقٍ حِسَابِيَهۡ

Rwose njye nari nzi neza ko nzahura n’ibarura ryanjye nk’iri (kubera ibikorwa byiza nakoze). info
التفاسير:

external-link copy
21 : 69

فَهُوَ فِي عِيشَةٖ رَّاضِيَةٖ

Azaba mu buzima bw’umunezero, info
التفاسير:

external-link copy
22 : 69

فِي جَنَّةٍ عَالِيَةٖ

Mu busitani buhebuje, info
التفاسير:

external-link copy
23 : 69

قُطُوفُهَا دَانِيَةٞ

Imbuto zabwo zizaba ziri bugufi (yabo). info
التفاسير:

external-link copy
24 : 69

كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَآ أَسۡلَفۡتُمۡ فِي ٱلۡأَيَّامِ ٱلۡخَالِيَةِ

(Bazabwirwa bati) “Nimurye munanywe kandi muryoherwe, ibyo ni ukubera ibyo mwakoze mu minsi yahise (mukiri ku isi).” info
التفاسير:

external-link copy
25 : 69

وَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِشِمَالِهِۦ فَيَقُولُ يَٰلَيۡتَنِي لَمۡ أُوتَ كِتَٰبِيَهۡ

Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’ibumoso, azavuga (yicuza n’agahinda kenshi) ati “iyaba ntari mpawe iki gitabo cyanjye!”, info
التفاسير:

external-link copy
26 : 69

وَلَمۡ أَدۡرِ مَا حِسَابِيَهۡ

Sinamenye iby’ibarura ryanjye! info
التفاسير:

external-link copy
27 : 69

يَٰلَيۡتَهَا كَانَتِ ٱلۡقَاضِيَةَ

Iyaba urupfu (rwanjye napfuye mva ku isi) rwari rwo rwa burundu. info
التفاسير:

external-link copy
28 : 69

مَآ أَغۡنَىٰ عَنِّي مَالِيَهۡۜ

Umutungo wanjye nta cyo wamariye! info
التفاسير:

external-link copy
29 : 69

هَلَكَ عَنِّي سُلۡطَٰنِيَهۡ

N’ubutware bwanjye bwabaye imfabusa (bwancitse). info
التفاسير:

external-link copy
30 : 69

خُذُوهُ فَغُلُّوهُ

(Abarinzi b’umuriro bazabwirwa bati) “Mumufate mumubohe, info
التفاسير:

external-link copy
31 : 69

ثُمَّ ٱلۡجَحِيمَ صَلُّوهُ

Maze mumutwikire mu muriro, info
التفاسير:

external-link copy
32 : 69

ثُمَّ فِي سِلۡسِلَةٖ ذَرۡعُهَا سَبۡعُونَ ذِرَاعٗا فَٱسۡلُكُوهُ

Nyuma mumuboheshe umunyururu ufite uburebure bwa Dhira’a[1] mirongo irindwi. info

[1] Dhira’a ni bumwe mu buryo bwa kera bwifashishwaga mu gupima uburebure bw’ikintu. Dhira’a imwe ingana na santimetero hafi mirongo irindwi n’eshanu (75 cm).

التفاسير:

external-link copy
33 : 69

إِنَّهُۥ كَانَ لَا يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ ٱلۡعَظِيمِ

Mu by’ukuri ntiyemeraga Allah w’ikirenga. info
التفاسير:

external-link copy
34 : 69

وَلَا يَحُضُّ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ

Nta n’ubwo yajyaga ashishikariza (abantu) kugaburira abakene. info
التفاسير:

external-link copy
35 : 69

فَلَيۡسَ لَهُ ٱلۡيَوۡمَ هَٰهُنَا حَمِيمٞ

None hano uyu munsi nta nshuti ari bugire (yamuvuganira cyangwa ngo imurinde ibihano) info
التفاسير: