Përkthimi i kuptimeve të Kuranit Fisnik - Përkthimi kinjaruandisht - Shoqata "Muslimanët e Ruandës

Numri i faqes:close

external-link copy
12 : 25

إِذَا رَأَتۡهُم مِّن مَّكَانِۭ بَعِيدٖ سَمِعُواْ لَهَا تَغَيُّظٗا وَزَفِيرٗا

(Umuriro) nubabonera kure, bazumva ijwi ry’uburakari bwawo no kugurumana kwawo. info
التفاسير:

external-link copy
13 : 25

وَإِذَآ أُلۡقُواْ مِنۡهَا مَكَانٗا ضَيِّقٗا مُّقَرَّنِينَ دَعَوۡاْ هُنَالِكَ ثُبُورٗا

N’igihe bazajugunywa mu mfunganwa zawo baboshye, aho ni ho bazisabira kurimbuka (ngo bakire ububabare bwawo). info
التفاسير:

external-link copy
14 : 25

لَّا تَدۡعُواْ ٱلۡيَوۡمَ ثُبُورٗا وَٰحِدٗا وَٱدۡعُواْ ثُبُورٗا كَثِيرٗا

(Maze babwirwe bati) “Uyu munsi mwisaba kurimbuka inshuro imwe, ahubwo nimusabe kurimbuka kenshi (kuko nta cyo biri bubamarire)!” info
التفاسير:

external-link copy
15 : 25

قُلۡ أَذَٰلِكَ خَيۡرٌ أَمۡ جَنَّةُ ٱلۡخُلۡدِ ٱلَّتِي وُعِدَ ٱلۡمُتَّقُونَۚ كَانَتۡ لَهُمۡ جَزَآءٗ وَمَصِيرٗا

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese uwo (muriro) ni wo mwiza, cyangwa ijuru rihoraho abagandukira (Allah) basezeranyijwe ngo ribe igihembo cyabo ndetse n’iherezo ryabo (ni ryo ryiza)?” info
التفاسير:

external-link copy
16 : 25

لَّهُمۡ فِيهَا مَا يَشَآءُونَ خَٰلِدِينَۚ كَانَ عَلَىٰ رَبِّكَ وَعۡدٗا مَّسۡـُٔولٗا

Bazaribonamo ibyo bazifuza byose kandi bazabamo ubuziraherezo. Iryo ni isezerano rya Nyagasani wawe rigomba gusohora. info
التفاسير:

external-link copy
17 : 25

وَيَوۡمَ يَحۡشُرُهُمۡ وَمَا يَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ فَيَقُولُ ءَأَنتُمۡ أَضۡلَلۡتُمۡ عِبَادِي هَٰٓؤُلَآءِ أَمۡ هُمۡ ضَلُّواْ ٱلسَّبِيلَ

Kandi umunsi (Allah) azabakoranyiriza hamwe n’ibyo basengaga bitari Allah, azavuga ati “Ese ni mwe mwayobeje aba bagaragu banjye, cyangwa ni bo ubwabo bayobye inzira (y’ukuri)?” info
التفاسير:

external-link copy
18 : 25

قَالُواْ سُبۡحَٰنَكَ مَا كَانَ يَنۢبَغِي لَنَآ أَن نَّتَّخِذَ مِن دُونِكَ مِنۡ أَوۡلِيَآءَ وَلَٰكِن مَّتَّعۡتَهُمۡ وَءَابَآءَهُمۡ حَتَّىٰ نَسُواْ ٱلذِّكۡرَ وَكَانُواْ قَوۡمَۢا بُورٗا

(Ababangikanyijwe na Allah) bazavuga bati “Ubutagatifu ni ubwawe! Ntabwo byari bikwiye ko habaho abandi tugira inshuti batari Wowe, ahubwo bo n’ababyeyi babo wabahaye umunezero kugeza ubwo bibagiwe urwibutso (rwawe), nuko baba abantu barimbutse.” info
التفاسير:

external-link copy
19 : 25

فَقَدۡ كَذَّبُوكُم بِمَا تَقُولُونَ فَمَا تَسۡتَطِيعُونَ صَرۡفٗا وَلَا نَصۡرٗاۚ وَمَن يَظۡلِم مِّنكُمۡ نُذِقۡهُ عَذَابٗا كَبِيرٗا

(Ababangikanyamana bazabwirwa bati) “Rwose (ibigirwamana mwasengaga) byabanyomoje mu byo mubivugaho (ko ari byo mana zanyu), bityo ntimushobora kwikiza (ibihano) cyangwa ngo mubone ubutabazi. N’uzaramuka abangikanyije (Allah) muri mwe, tuzamusogongeza ibihano bikaze.” info
التفاسير:

external-link copy
20 : 25

وَمَآ أَرۡسَلۡنَا قَبۡلَكَ مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ إِلَّآ إِنَّهُمۡ لَيَأۡكُلُونَ ٱلطَّعَامَ وَيَمۡشُونَ فِي ٱلۡأَسۡوَاقِۗ وَجَعَلۡنَا بَعۡضَكُمۡ لِبَعۡضٖ فِتۡنَةً أَتَصۡبِرُونَۗ وَكَانَ رَبُّكَ بَصِيرٗا

Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo zibure kuba zararyaga ibyo kurya ndetse zikarema n’amasoko. Kandi bamwe muri mwe twabagize ibigeragezo ku bandi; ese mushobora kwihangana? Kandi Nyagasani wawe ni Ubona bihebuje (buri kintu). info
التفاسير: