Përkthimi i kuptimeve të Kuranit Fisnik - Përkthimi kinjaruandisht - Shoqata "Muslimanët e Ruandës

external-link copy
11 : 24

إِنَّ ٱلَّذِينَ جَآءُو بِٱلۡإِفۡكِ عُصۡبَةٞ مِّنكُمۡۚ لَا تَحۡسَبُوهُ شَرّٗا لَّكُمۖ بَلۡ هُوَ خَيۡرٞ لَّكُمۡۚ لِكُلِّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُم مَّا ٱكۡتَسَبَ مِنَ ٱلۡإِثۡمِۚ وَٱلَّذِي تَوَلَّىٰ كِبۡرَهُۥ مِنۡهُمۡ لَهُۥ عَذَابٌ عَظِيمٞ

Mu by’ukuri ba bandi bahimbye ikinyoma (babeshyera Ayisha, umugore w’Intumwa Muhamadi ko yasambanye) ni bamwe muri mwe. Ntimwibwire ko (ikinyoma cyabo) ari kibi kuri mwe, ahubwo ni cyiza kuri mwe (kuko bigira umugore w’Intumwa umwere, bikanatuma hamenyekana abemeramana nyakuri). Buri wese muri bo (abakwije icyo kinyoma) azahanirwa icyaha yakoze. Naho uwabigizemo uruhare runini ruruta urw’abandi, azahanishwa ibihano bihambaye. info
التفاسير: