Tradução dos significados do Nobre Qur’an. - Tradução de Kinyarwanda - Associação de Muçulmanos de Ruanda

Número de página: 554:554 close

external-link copy
5 : 63

وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ تَعَالَوۡاْ يَسۡتَغۡفِرۡ لَكُمۡ رَسُولُ ٱللَّهِ لَوَّوۡاْ رُءُوسَهُمۡ وَرَأَيۡتَهُمۡ يَصُدُّونَ وَهُم مُّسۡتَكۡبِرُونَ

N’iyo babwiwe bati “Nimuze Intumwa ya Allah ibasabire imbabazi,” bazunguza imitwe, ukababona basubira inyuma (bagutera umugongo), buzuye ubwibone. info
التفاسير:

external-link copy
6 : 63

سَوَآءٌ عَلَيۡهِمۡ أَسۡتَغۡفَرۡتَ لَهُمۡ أَمۡ لَمۡ تَسۡتَغۡفِرۡ لَهُمۡ لَن يَغۡفِرَ ٱللَّهُ لَهُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡفَٰسِقِينَ

Wabasabira imbabazi utazibasabira, byose ni kimwe kuri bo, Allah ntazigera abababarira. Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke. info
التفاسير:

external-link copy
7 : 63

هُمُ ٱلَّذِينَ يَقُولُونَ لَا تُنفِقُواْ عَلَىٰ مَنۡ عِندَ رَسُولِ ٱللَّهِ حَتَّىٰ يَنفَضُّواْۗ وَلِلَّهِ خَزَآئِنُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَلَٰكِنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ لَا يَفۡقَهُونَ

Ni bo bavuga bati “Ntimukagire icyo muha abari kumwe n’Intumwa ya Allah, kugeza ubwo bitandukanyije na yo. Nyamara Allah ni we nyir’ibigega by’ibirere n’isi, ariko indyarya ntizibisobanukirwa.” info
التفاسير:

external-link copy
8 : 63

يَقُولُونَ لَئِن رَّجَعۡنَآ إِلَى ٱلۡمَدِينَةِ لَيُخۡرِجَنَّ ٱلۡأَعَزُّ مِنۡهَا ٱلۡأَذَلَّۚ وَلِلَّهِ ٱلۡعِزَّةُ وَلِرَسُولِهِۦ وَلِلۡمُؤۡمِنِينَ وَلَٰكِنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ لَا يَعۡلَمُونَ

(Indyarya) ziravuga ziti “Nituramuka dusubiye i Madina, mu by’ukuri umunyacyubahiro cyane (ari we Abdullah bin Ubay bin Salul, wari umuyobozi w’Indyarya i Madina) azahirukana usuzuguritse cyane (Intumwa y’Imana Muhamadi).” Nyamara icyubahiro nyacyo ni icya Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’abemeramana; ariko indyarya ntabwo zibizi. info
التفاسير:

external-link copy
9 : 63

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تُلۡهِكُمۡ أَمۡوَٰلُكُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُكُمۡ عَن ذِكۡرِ ٱللَّهِۚ وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ

Yemwe abemeye! Imitungo yanyu n’abana banyu ntibikabarangaze ngo bibabuze kwibuka Allah. Abakora ibyo ni bo bazaba abanyagihombo. info
التفاسير:

external-link copy
10 : 63

وَأَنفِقُواْ مِن مَّا رَزَقۡنَٰكُم مِّن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَ أَحَدَكُمُ ٱلۡمَوۡتُ فَيَقُولَ رَبِّ لَوۡلَآ أَخَّرۡتَنِيٓ إِلَىٰٓ أَجَلٖ قَرِيبٖ فَأَصَّدَّقَ وَأَكُن مِّنَ ٱلصَّٰلِحِينَ

Mujye mutanga mu byo twabahaye mbere y’uko urupfu rugera kuri umwe muri mwe maze akavuga ati “Nyagasani! Iyaba wari untije igihe gito ngatanga amaturo ndetse nkaba no mu bakora ibikorwa byiza.” info
التفاسير:

external-link copy
11 : 63

وَلَن يُؤَخِّرَ ٱللَّهُ نَفۡسًا إِذَا جَآءَ أَجَلُهَاۚ وَٱللَّهُ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ

Kandi Allah ntajya na rimwe arindiriza umuntu iyo igihe cye (cyo gupfa) cyageze. Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora. info
التفاسير: