Tradução dos significados do Nobre Qur’an. - Tradução de Kinyarwanda - Associação de Muçulmanos de Ruanda

Almunafiquna

external-link copy
1 : 63

إِذَا جَآءَكَ ٱلۡمُنَٰفِقُونَ قَالُواْ نَشۡهَدُ إِنَّكَ لَرَسُولُ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ إِنَّكَ لَرَسُولُهُۥ وَٱللَّهُ يَشۡهَدُ إِنَّ ٱلۡمُنَٰفِقِينَ لَكَٰذِبُونَ

Indyarya niziza zikugana (yewe Muhamadi), zizavuga ziti “Turemeza ko mu by’ukuri uri Intumwa ya Allah.” (Ibyo zizabivuga) kandi Allah azi neza ko uri Intumwa ye, nyamara Allah ahamya ko indyarya ari inyabinyoma. info
التفاسير:

external-link copy
2 : 63

ٱتَّخَذُوٓاْ أَيۡمَٰنَهُمۡ جُنَّةٗ فَصَدُّواْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِۚ إِنَّهُمۡ سَآءَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Indahiro zabo bazigize ingabo (zibahishira uburyarya bwabo), nuko bakumiriye (abantu) kugana inzira ya Allah. Mu by’ukuri ibyo bakoraga ni bibi. info
التفاسير:

external-link copy
3 : 63

ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ ءَامَنُواْ ثُمَّ كَفَرُواْ فَطُبِعَ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ فَهُمۡ لَا يَفۡقَهُونَ

Ibyo ni ukubera ko babanje kwemera hanyuma bagahakana. Bityo, imitima yabo yaradanangiwe, ikaba ari yo mpamvu badasobanukirwa. info
التفاسير:

external-link copy
4 : 63

۞ وَإِذَا رَأَيۡتَهُمۡ تُعۡجِبُكَ أَجۡسَامُهُمۡۖ وَإِن يَقُولُواْ تَسۡمَعۡ لِقَوۡلِهِمۡۖ كَأَنَّهُمۡ خُشُبٞ مُّسَنَّدَةٞۖ يَحۡسَبُونَ كُلَّ صَيۡحَةٍ عَلَيۡهِمۡۚ هُمُ ٱلۡعَدُوُّ فَٱحۡذَرۡهُمۡۚ قَٰتَلَهُمُ ٱللَّهُۖ أَنَّىٰ يُؤۡفَكُونَ

N’iyo ubarebye imibiri yabo iragushimisha, ndetse n’iyo bavuze, wumva amagambo yabo. Bameze nk’ibiti byegetse (ku nkuta kubera kutumva kwabo). Bakeka ko buri nduru ivugijwe ari bo iba ivugirijwe. Ni abanzi, bityo jya ubitondera. Allah arakabarimbura! Ni gute bateshwa (inzira igororotse)? info
التفاسير: